Wednesday, December 16, 2015

Tigo ubu yamaze kwinjira mu nkoramutima zanjye- Mukamanzi



  1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.
   Nitwa Mukamanzi Dorothe, ntuye mu gatsata, nkaba ubu nta kazi mfite.   


Mukamanzi ahabwa igihembo cye

2. Tigo Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye "miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Mukamanzi: “Narishimye cyane birandenga nitabye mbona ko ari numero ya Tigo impamagaye nitaba ndi muri halleluya gusa, kuko byarandenze rwose, nari nabwiye umuntu twagombaga kuvugana ngo abe aretse kumpamagara, ampamagare tombola nirangira nikira mubwira nti utaza gutuma mbura amahirwe ya miliyoni, none koko niko byagenze bahise bampamagara bambwira ko natsinze. ”

3. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?
Mukamanzi: “Aya mafaranga rero ntangira gukina nari mfite imigambo myinshi, njye rwose nunvaga wenda nanatsindira miliyoni 5 kubera ubushomeri nari ndimo. Imishinga mfite ni myinshi ubu sinamenya uwo nzaheraho, ariko rwose ubuzima bugiye guhinduka kuko imana isubiriza igihe. ”

4. Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana iki iyikoresha?
Mukamanzi: “Iyi promosiyo nayimenyeye bwa mbere kuri televiziyo yu Rwanda aho nagendanga mbona abatsinze. Tigo yo maze igihe kinini nyikoresha kuko iranyorohereza mu buzima.  

5. Ese niki cyatumye uyitabira? Ese uzakomeza ukine?
Mukamanzi:  “Ikintu cyatumye nyitabira nuko nari umushomeri kandi mbona rwose nanjye nkeneye amafaranga. Nari naragegeje ahantu hose mu bucuruzi, mu tuntu n’utundi bikanga, nuko ndavuga nti reke ndebe ko amahirwe nanjye yansekera nkatsindira amafaranga muri Tigo Bonane. ”

6. Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Mukamanzi: “ Njye ikintu nabwira abantu bataritabira Tigo Bonane, nuko bamenya ko iyi promosiyo ikorwa mu mucyo, nta kimenyane kirimo kandi buri wese yabona amahirwe nkuko nanjye nabonye amahirwe muri iyi tombola, kuko amahirwe nta muntu umenya igihe yamugereraho. Ndashimira Tigo cyane, ubu mu nshuti zanjye z’inkoramutima Tigo yageze ku rutonde rw’inshuti zanjye.



Gerageza amahirwe nawe
Hamagara  ku 155  nawe ushobore kuba umwe mu banyamahirwe batsindira ibihembo  byinshi ndetse na cash zishyushye.  Niba utaragura simukadi ya Tigo, gira vuba aya mahirwe atagucika kuko promosiyo izarangira ku italiki ya 2 Mutarama 2016.

Iyo uhamagaye cyangwa ukohereza sms kuri 155, bagukata Frw 100 ugahabwa iminota 2 yo guhamagara, na sms 3 byose bihwanye na Frw 100. Iyo uhamagaye nta kindi usabwa usibye kumva ibisobanuro bya promosiyo.








No comments:

Post a Comment