Monday, December 7, 2015

Narishimye cyane kuko natsindiye kuri simukadi nari maranye iminsi 3 gusa- Ezechiel



  1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.
   Nitwa Habumugisha Ezechiel, ntuye mu Kabuga, nkaba nta nkora akazi k’ubuzamu  

Ezechiel na mushiki we bahabwa igihembo cya Tigo Bonane


2. Tigo Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye "miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Ezechiel: “ Bampagara narishimye cyane, ariko akarusho nshimishwa nuko aribwo nari nkigura simukadi ya Tigo. Natangiye gukina maze kubona ko iyi promosiyo ari amahirwe, nuko nanjye ndakina umutima ukajya umbwira ko byanze bikunze nanjye nshobora kuzatombora.  

3. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?
Ezechiel: “ Aya mafaranga ndunva nzayaguramo ikibanza nanjye nkiteganyiriza nkitegura kuziyubakira inzu yanjye, andi asigaye nzareba ikindi kintu nyakoresha nkubu mfite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ubu nareba ko nagura moto nanjye nkajya mu muhanda nkiteza imbere nkava mu kazi k’ubuzamu nari nsanzwe nkora“

4. Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana iki iyikoresha?
Ezechiel: “Promosiyo nayibonye bwa mbere kuri televiziyo, mbona abantu batombora, ubundi kandi naje kunva umuntu w’i Kabuga watomboye miliyoni nabwo mbimenya ko ari Tigo Bonane. Tigo maze igihe gito nyikoresha nkaba naratsindiye kuri simukadi nari maranye iminsi 3 gusa.

5. Ese uzakomeza ukine?
Ezechiel: “ Cyane rwose kuko wenda wabona ntomboye miliyoni 5”

6. Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Ezechiel:  Njye nkimara kubona wa mukecuru wo mu majyepfo watomboye miliyoni 5, nibwo naje kubona ko iyi promosiyo nta kimenyane ifite, umugabo tubana mu gipangu nawe baje kumuhamagara bamubwira ko yatsindiye telefone noneho ndushako kwemera ko iyi promosiyo ari amahirwe kandi ko yasekera buri muntu. Nkurikije uko abatsindira izi miliyoni babisobanura kuri televiziyo ubona rwose ko nta gushidikanya kwakagombye kuranga abantu kuko byose binyura mu mucyo kuri bose babireba. Nashishikariza abantu gushirika ubwoba bakiha amahirwe, kuko nibatagerageza wasanag iyi promosiyo irangiye ntacyo bakuyemo. Bashire ubwoba bakine ubundi ibindi imana izabikora.



Gerageza amahirwe nawe
Hamagara  ku 155  nawe ushobore kuba umwe mu banyamahirwe batsindira ibihembo  byinshi ndetse na cash zishyushye.  Niba utaragura simukadi ya Tigo, gira vuba aya mahirwe atagucika kuko promosiyo izarangira ku italiki ya 2 Mutarama 2016.

Iyo uhamagaye cyangwa ukohereza sms kuri 155, bagukata Frw 100 ugahabwa iminota 2 yo guhamagara, na sms 3 byose bihwanye na Frw 100. Iyo uhamagaye nta kindi usabwa usibye kumva ibisobanuro bya promosiyo.








No comments:

Post a Comment