Wednesday, October 26, 2016

Umwaka ushize yatsindiye telefone gusa, none uyu mwaka muri poromosiyo ya Ba Miliyoneli Faisal nawe akuyemo Miliyoni ye



Nitwa Kimbowa Faisal nkaba naje nturuka mu karere ka  Kicukiro  
Ndihano ku biro bya Tigo nku munyamahirwe wabashije gutsindira miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. 

Umwaka ushize, ubwo Faisal yatsindiraga telefone muri Tigo Bonane


Byagenze gute se kugirango ubashe gutsinda?

Kugirango mbashe gutsindira iki gihembo gihebuje, nuko nabashije kwitabira iyi poromosiyo ya “Ba Miliyoneri” nkaba narakinnye nohereza ubutumwa bugufi bufite ijambo Tigo kuri 155.
Intsinzi nayakiriye n’ibyishimo byinshi cyane kuko nishimye birandenga, kuburyo n’abagenzi banjye benshi bakomeje kumpamagara bambwira ngo ibi bintu se koko nibyo cyangwa ntago aribyo, nkababwira ko aribyo, amahirwe ari aya buri wese.

Urateganya gukora iki muri aya mafaranga, niki kigiye guhinduka mu buzima bwawe?

Nk’umuntu ukirangiza kwiga Kaminuza, nize business administration ndumva ari nk’igishoro gihagije kuburyo natangira nkakora business ntoya nanjye ikamfasha  kwiteza imbere. 

Uyu mwaka, ubwo Faisal yashyikirizwaga Miliyoni yatsindiye

Ni iki wabwira ubuyobozi bwa Tigo?

Sinzi ukuntu nabashimira kubw’ umwihariko, ariko muri rusange ndabashimira ubunyangamugayo bwabo, kuko si ubwambere mbashije gutsinda muri tombola za Tigo ubushize nabashije gutsindira telefone.

Rero navuga ko ibintu bakora binyura mu mucyo kuko nkimara gutsindira telefone umwaka ushize, nihaye gahunda yo kudacika intege ndakomeza, gusa amahirwe ntiyampiriye muri 2015, none nyuma yo gukomeza kugerageza nanjye mbashije kuba miliyoneri mu 2016.

Ndemeza rwose ko iyi poromosiyo  nta kimenyane kibamo, kuko nta muntu numwe nzi muri Tigo sindi  n’umukozi wayo, nagiye kubona mbona barampagaye, iyo bitaza kuba ari poromosiyo nziza wenda ntago nakabaye nd hano nku munyamahirwe wabashije gutsindira ariya mafaranga, kuko rwose njye nkimenya ko yatangiye narakinnye nvuga nti reka nanjye nihe amahirwe hakiri kare.
Ndashimira cyane ubuyobozi bwa Tigo, abakozi ba Tigo, na serivisi batugezaho cyane.

Ni iyihe nama wagira abakiri gukina?

Inama nabagira nuko bakomeza gukina ntibacike intege, ndi urugero rugaragara ko gucika intege ntaho byakugeza, njye narakinnye umwaka ushize n’uyu mwaka ndongera niha amahirwe none ndatsinze.
Ariko murumva umuntu watangiye ku wa gatanu, iminsi ibiri ku wa gatandatu narakoresheje amafaranga 700 nukuvuga ko nohereje SMS nka zirindwi nkaba ndi umunyamahirwe.

Nibakomeze bakine bagerageze amahirwe yabo ibintu biri mu mucyo nukuri nta makabya nkuru arimo cyangwa ikimenyane kirimo nkuko bakunze kubivuga, nabashishikariza amanywa n’ijoro gukomeza gukina ejo n’ejo bundi natwe tuzababona kuri televiziyo bahamagawe bagiye gufata ibihembo byabo.

Monday, October 24, 2016

Ibyishimo byarandenze hafi no kwikubita hasi- Mukashyaka Delphine




Mwatangira mutwibwira 

Nitwa Mukashyaka Delphine. Nturuka mu ntara y’amajyaruguru, mu karere ka Burera ndi umushomeri nta kazi ngira. 



Ko mwaje hano kuri Tigo mwatubwira ikibagenza? 

Naje hano kuri Tigo kuko ndi umunyamahirwe watsindiye ibihembo muri poromosiyo ya “Ba miliyoneri”, ubu nanjye nabaye umu miliyoneri.
Byagenze gute se ngo ubashe gutsinda? 

Narakinnye ubundi ni mugoroba barampamagara bati utsindiye Miliyoni. Ibyishimo byandenze hafi no kwikubita hasi, ariko ndabashimira cyane. 
Urumva aya mafaranga uzayakoresha iki?

Aya mafaranga nkuko nabibabwiye iwacu ni mu cyaro turahinga, ndunva nshaka gushora amafaranga make mu buhinzi bw’ ibirayi nziko bizagenda, ndashaka no gucuruza Tigo Cash ndetse no mu gucuruza amakarita yo guhamagara bambwiye ko baraza kumpa ubufasha, bakansobanurira uko nabigeraho. 



Niki wabwira umuyobozi wa Tigo kuri iyi tombola cyangwa niki wabwira abandi bantu barimo gukina muri ino poromosiyo?

Umuyobozi wa Tigo ikintu namubwira cya mbere namushimira kuko yamfashije cyane yankuye mubuzima bwari bubi, ubu mfite aho mvuye, mfite naho ngiye kugera kubera kuba umu miliyoneri.
Icyo nabwira abantu ni ugukomeza bagakina nabo bakagerageza amahirwe yabo kuko nanjye sinarinziko ibi byashoboka ko nanjye naba umunyamahirwe.

Friday, October 21, 2016

Tigo Yagaruye promosiyo Ba Miliyoneri



Kuri uyu wa kabiri tariki 18, Tigo Rwanda yagaruye poromosiyo isoza umwaka yitwa “BA MILIYONERI” izajya iha abafatabuguzi amahirwe yo kwegukana amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni 26 z’amanyarwanda buri munsi. 

 

 

 

 

Buri munsi, umufatabuguzi umwe azajya atsindira miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (Frw 1,000,000).
Ibindi bihembo bishobora gutangwa muri iyi promosiyo ari uko abantu babitsindiye (ni ukuvuga ko atari ihame ko byatsindirwa) ni
             Umufatabuguzi 1 ashobora kugira amahirwe yo kwegukana miliyoni eshanu (Frw 5,000,000),
             Abafatabuguzi  10  bashobora kwegukana miliyoni imwe (Frw 1,000,000) buri muntu
             abanyamahirwe 100 nabo bashobora kwegukana ibihumbi ijana (Frw 100,000) buri muntu.

Nukuvugako ku munsi hashobora kuboneka abanyamahirwe ijana na cumi numwe (111), ariko ibi ntibivuze ko aribo batsinda buri munsi.

Kandi Mugusoza iyi poromosiyo, umunyamahirwe umwe azatsindira miliyoni 10 ku tariki 31 Ukuboza 2016, akaba ari nacyo gihembo nyamukuru cy’iyi promosiyo.

Kwitabira iyi poromosiyo birososhye cyane,  buri muntu wese uri kumurongo wa tigo ashobora gutsinda. Hari uburyo 3 bwo kwitabira:
1.            Kanda *155#, uhitemo uburyo bwa 1. KINA
2.            Hamagara 155
3.            Ohereza ubutumwa bugufi (SMS) burimo Ijambo ushaka kuri 155
Buriwese witabiriye poromosiyo azajya yakira ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha ko yatsinze cyangwa atagize amahirwe ako kanya ariko ko ashobora gukomeza gukina ngo yongere amahirwe.



Abafatabuguzi ba tigo bose bitabira poromosiyo buri munsi, binjira ku rutonde rwabashobora kwegukana miliyoni (Frw 1,000,000) muri tombora y’uwo munsi ibera Kuri televiziyo y’igihugu (RTV) saa 19:30 z’umugoroba.
 Aba bafatabuguzi kandi bajya no ku rutonde rwabashobora kwegukana miliyoni icumi, (Frw 10,000,000) azatangwa ku musozo w’iyi poromosiyo. Kwitabira iyi poromosiyo kenshi bikaba aribyo byongera amahirwe yo gutsinda.

Kwitabira iyi poromosiyo BA MILIYONERI, bisa nkaho ari ubuntu, kuko buri uko witabiriye ni Frw 100 gusa, noneho ugahabwa iminota 2 yo guhamagara n’ubutumwa bugufi (SMS) 3. Iyo minota na SMS ushobora kubikoresha muri uwo munsi kugeza saa sita z’ijoro. 

Yaw Ankoma Agyapong, Umuyobozi Ushinzwe ibicuruzwa muri Tigo Rwanda yagize ati: “ Kubera abafatabuguzi twabanye neza muri uyu mwaka wa  2016, uyu mwaka watubereye mwiza. Iyi poromosiyo ya “BA MILIYONERI”, tuyizanye ngo tubashimire kuba bakomeje gukoresha umurongo wa Tigo.”
Tigo iteganya gusoza iyi poromosiyo kuri tariki 31 Ukuboza 2016. Amategeko n’amabwiriza bigenga iyi poromosiyo mwayasanga ku rubuga rwa tigo (www.tigo.co.rw). Urutonde rw’abatsinda muzajya murusanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Tigo Facebook. Ushobora no kureba Televiziyo y’igihugu (RTV) buri munsi guhera 19:30 z'umugoroba.