Tuesday, December 29, 2015

Nzafungura studio ikora gufotora, kwimprima, guscana.

1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.

Fred: “Nitwa Manzi Fred, mfite imyaka 19, Iwacu ni Rubavu mururenge wa Bugeshi. Narangije kwiga amashuri y’isumbuye, ubu ntegereje kuzatangira kaminuza.”


2. Tigo Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye "miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Fred: “  nishimye cyane. Nahoraga nibazaga ngo nzatsinda ryali.”

3. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?
Fred: “ Nzafungura studio ikora gufotora, kwimprima, guscana. Iyo gahunda nimbona igoye nza funguramo alimentation.”

4. Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana gute iyikoresha?
Fred: “Maze imyaka 3 nkoresha Tigo, Promosiyo nayumvise kuri Radio Rwanda, ndetse no kuri televisiyo Rwanda narabibonaga.”

5. Ese uzakomeza ukine?
Fred: “ Nzakomeza, nta wamenye nshobora no gutsinda za miliyoni 5.”

6 Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?

Fred: “Ibi bintu birashoboka, ni ukuri rwose.  Abantu bakwiye kwiha amahirwe bagerageza.”

Nzafata 10% byo gutanga nkishimwe mfasha abakene

1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.

Jean Bosco: “Nitwa Nsanzamahoro Jean Bosco, mfite imyaka 26. Ndubatse mfite umwana umwe wimyaka 3. Ntuye muri Kimisagara.”


2. Tigo Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye "miliyoni 5 wabyakiriye ute?
Jean Bosco: “ Byanejeje cyane, narindi kureba televisiyo  nuko mbona nimero yanjye igiye ho. Birandenga.”

3. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?
Jean Bosco: “ Nyafitiye migambi 2, uwambere nuko nzafata 10% byo gutanga nkishimwe mfasha abakene. Ayandi nzayakoresha mu kwongera igishoro mu bucuruzi bwanjye, ndetse no kugura ikibanza.”

4. Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana gute iyikoresha?
Jean Bosco: “Tigo maze imyaka 3 nyikoresha.  Promosiyo nayimenye igihe mbona ama SMS ya Tigo, ndetse nka numva kuri radiyo. Ndeba no kuri televisiyo Rwanda buri mugoroba.”

5. Ese uzakomeza ukine?
Jean Bosco: “Nubwo promosiyo iri gusozwa, nzakomeza, iminsi isigaye ishobora kumviramo amahirwe yandi.”

6. Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Jean Bosco: “ Nti bacike intege,  ni amahirwe akora gusa, no gusenga.”

Gerageza amahirwe nawe
Hamagara 155 ushobora kuba umunyamahirwe utsindira ibihembo  byinshi ndetse na cash zishyushye.
Niba uturagura simukadi ya Tigo, gira vuba aya mahirwe atagucika.

Iyo uhamagaye 155, bagukata Frw 100 ugahabwa iminota 2 yo guhamagara, na sms 3 byose bihwanye na Frw 100
Iyo ihaagaye nta kindi usabwa usibye kumva ibisobanuro bya promosiyo.


Ushobora no kwohereza Ijambo bonane kuri 155.

Friday, December 25, 2015

Byanshimishije cyane ndetse n’abaturanyi banjye baje kunsura

1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.

 “ Nitwa Jean de Dieu Manirafasha,  Mfite imyaka 24 ndubatse, iwacu ni mu karere ka Bugesera , umurenge wa  Juru, Nkora akazi k’ubwogoshi muri salon de coiffure maze imyaka 5 ndi umu coiffeur”


2. Tigo Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye "miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Jean de Dieu: “ Byanshimishije cyane ndetse n’abaturanyi banjye baje kunsura banyifuriza ibyiza mu gutsinda kwanjye.”

3. Ese aya mafaranga utomboye uzayakoresha iki?
Jean de Dieu: “Nari maze igihe nizigamira amafaranga yo kwubaka, aya rero natsindiye ndayongera kuyo narimfite maze nubake inzu iwacu mu Bugesera”

4. Poromosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana gute iyikoresha?
Jean de Dieu: “ Tigo maze igihe kinini nyikoresha kandi na poromosiyo nayo natangiye kuyitabira igitangira. Nabanje kuyumva kuri radiyo flash nyuma nza kuyumva kuri radiyo 10.”

5. Ese uzakomeza ukine?
Jean de Dieu: “ Ndakomeza nkine. Poromosiyo ntago irarangira kandi nta mpamvu yo kwiyima amahirwe.”

6. Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Jean de Dieu: “ Nababwira ko ntago ari ukubeshya iyi promosiyo ni ukuri pe, kuko iyo biza kutaba ukuri sinari kuba ndi hano, nanjye natomboye. ”


Gerageza amahirwe nawe
Hamagara 155 ushobora kuba umunyamahirwe utsindira ibihembo  byinshi ndetse na cash zishyushye.
Niba uturagura simukadi ya Tigo, gira vuba aya mahirwe atagucika.

Iyo uhamagaye 155, bagukata Frw 100 ugahabwa iminota 2 yo guhamagara, na sms 3 byose bihwanye na Frw 100
Iyo ihaagaye nta kindi usabwa usibye kumva ibisobanuro bya promosiyo.

Ushobora no kwohereza Ijambo bonane kuri 155.

Tuesday, December 22, 2015

Position: Chief Finance Officer

About Tigo Rwanda
Tigo Rwanda is part of a global telecommunications company- Millicom with a presence in Africa and Latin America. Launched in 2009, we are the second largest telecommunications company in Rwanda, offering GSM, 2G, 3G and 4G as well as mobile financial services under the Tigo brand. We are currently seeking to feel the position below;

POSITION: CHIEF FINANCE OFFICER
JOB PURPOSE:
You are responsible for all financial management and control / compliance activities of the operation. You will deliver timely actual results, forecast, annual budget and strategic plans. You will ensure optimal financing, tax planning and compliance. You are responsible for operational excellence and cost management in your organization. You are expected to provide key strategic input and contribution to the CEO. As part of the management team you are also responsible to contribute to the overall profitable growth of the company and to continuously improve cross-functional cooperation and communication.
KEY RESPONSIBILITIES
Organization, recruitment and development
  • To design and implement the right organization, ensuring recruitment, retention and training
Actual results / cost management
  • To implement accounting best processes and procedures 
  • To create a cost awareness culture and structure
  • To protect the company’s assets
  • To provide evolving functional specifications for financial systems
Financial
  • To implement a reliable forecasting, budgeting and strategic planning process
  • To monitor and improve the CAPEX and B/S forecasting process
  • Prepare, consolidate, implement and maintain budgets and reviews.
  • Analyse operating results against approved budget plans and in conjunction with the CEO & recommend corrective action when required and acceleration plans if applicable.
  • Prepare and present monthly, quarterly and annual financial operating reports to the CEO and Group CFO (and other stakeholders as required).
  • Analysis on a global level of products: contribution to top line, profitability and ROIC.
    • Preparation, challenge and follow up of CARs and RARs.
    • Full accountability for the overall financial functions in the division (i.e. Financial Control, Financial Management, Treasury functions, Technical Planning and Investment Management).
    • Ensure that accounting principles applied in the local markets and at central level are aligned with the corporate policy.
    • Coordinate activities with MIC’s financial community (both HQ and local).
Treasury and Tax
  • To plan financing needs with adequate lead times and adequate liquidity and costs
  • To identify tax planning opportunities
  • Manage tax affairs with the host government, in coordination with the General Manager and the Millicom group Head of Tax.  In recent years, there has been a high degree of interaction with governments over tax issues and we expect this to continue
Operational Excellence
  • To supervise risk assessment and appropriate action plans
  • To put in place a strong internal control environment, including in revenue assurance
  • To manage the external audit process
Legal & Risk
  • Co-ordinate with the local teams and central support functions (tax, legal…) the creation of new legal entities in each country).
  • Establish controls and authorizing guidelines for the division consistent with global guidelines at MIC.
  • Risk Management for the company: Fraud, Revenue assurance, Insurance, Compliance and Internal Controls
  • To manage the relationship between the division and internal & external auditors.
  • Ensure that local risks are flagged in a timely manner in order to prevent legal or tax exposure.
  • Develop effective financial management processes, control procedures and systems
Strategy
  • To provide strategic input to CEO / COO / Executive team / BoD
  • To make sure that shareholder’s interests are protected at all times
  • To secure full compliance with listing requirements

QUALIFATION & SKILLS
  • At least 6 years of related experience in a highly control focused environment
  • Accounting and reporting experience is mandatory;
  • Work experience and sensitivity to an international environment,
  • Fluency in English and French is preferable for this role.
  • Strong analytical and technical skills required
  • Strong PC skills required
  • Strong tax and treasury skills
  • Telecoms experience is preferable
  • Very strong communication, organizational and interpersonal skills;
  • Fluent in English and French is considered an advantage.
  • Ability to multi-task and communicate under stress with all levels of management and staff;
  • Deadline-driven, enthusiastic, dynamic and resilient personality;
  • Diplomatic yet assertive, willing to delegate and empower team leaders and staff, and able to work collaboratively and collectively with senior management peers (must immediately earn and maintain the support and respect of the employees and management).
How to Apply:
If you believe that you are the right candidate for the above position, please submit your application by following this link:  http://careers.peopleclick.eu.com/careerscp/client_millicom/external/gateway.do?functionName=viewFromLink&jobPostId=6384&localeCode=en-us
Deadline for Submission: Wednesday 20th January 2016

Monday, December 21, 2015

Ibyishimo byarandenze nahise ndirimba indirimbo yo gushima Imana- Aaron



1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.

Aaron: “Nitwa Aaron Tuyiramye, mfite imyaka 19. Iwacu ni mu karere ka Kayonza, Umurenge wa Gahini, akagari ka Juru.  Ubu ntuye mu Kiyovu aho nkorera akazi ko murugo.”



2. Tigo Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye "miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Aaron: “ Nishimye cyane umunyamakuru Anita yampamagaye ambwira ko natsindiye miliyoni 5 ibyishimo birandenga nahise ndirimba indirimbo yo gushima imana. -Imana dusenga irakomeye... “

3. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?
Aaron: “ Aya mafaranga ni menshi cyane. Sinzigeze nyabonaho mubuzima uretse no kuyatunga, nzaguramo isambu, ngure inzu, ngure moto, nkorere uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga hanyuma asigaye nkoremo iduka.”

4. Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana gute iyikoresha?
Aaron: “ Najyaga numva radiyo kiss Fm n’izindi radiyo ndetse nkanabona kuri televisiyo uko batombola abatsinze. Tigo yo maze imyaka 2 gusa nyikoresha.”

5. Ese uzakomeza ukine?
Aaron: “Nzakomeza nitabire iyi promosiyo kuko nabonye ari amahirwe gusa. 

6. Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Aaron: “ Nababwira ko ibyo nakoze ntago bigoranye ni uguhamagara 155 gusa, nta kimenyane kibamo ni amahirwe gusa.”

 Gerageza amahirwe nawe
Hamagara 155 ushobora kuba umunyamahirwe utsindira ibihembo  byinshi ndetse na cash zishyushye.
Niba uturagura simukadi ya Tigo, gira vuba aya mahirwe atagucika.

Iyo uhamagaye 155, bagukata Frw 100 ugahabwa iminota 2 yo guhamagara, na sms 3 byose bihwanye na Frw 100
Iyo ihaagaye nta kindi usabwa usibye kumva ibisobanuro bya promosiyo.

Ushobora no kwohereza Ijambo bonane kuri 155.

Njye ndi pasiteri sinshobora kubeshya, Tigo Bonane nta kimenyane kirimo - Stanley



1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.

Stanley: Nitwa Pasiteri Kanyamuneza Stanley, mfite imyaka 49, mba mu murenge wa Karangazi, mu karere ka Nyagatare. Ndi umu pasteur ariko ndi n’umuhinzi mworozi.

Stanley ahabwa igihembo cye muri Tigo Bonane


2. Tigo Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye "miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Stanley: “ Naranezerewe cyane , ndishima, Nabanje kuba nkuwikanze urumva  gutsindira miliyoni, narabivuze nti Haleluya Amina.”

3. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?
Stanley:  Mfite umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi mfite imirima, ubu ngiye kwagura ibyo bikorwa byanjye aya mafaranga arabimfashamo.”

4. Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana gute iyikoresha?
Stanley:   Tigo maze igihe kirekire nyikoresha, imyaka sinyibuka. Promosiyo ya Tigo bonane nayumvise kuri Radiyo bayamamaza hanyuma ndavuga ngo reka nze nanjye ngerageze, ntagira guhamagara.“

5. Niki cyatumye witabira iyi promosiyo ?
Stanley:  Abantu batsindaga n’ubutumwa bugufi nabonaga bwanshishikarizaga gukina. Nahoraga nkurikirana, nkamenya ayatanzwe, asigaye, gutyo gutyo ariko nanone nigeze kugira n’ inzozi ko natomboye bakampemba.

6. Ese uzakomeza ukine?
Stanley:  Nzakomeza kuko ndumva n’eshanu batanga ku cyumweru nzikeneye. Ntago nzarekeraho.”

7. Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Stanley: Icyo nabwira abantu nuko ari amahirwe asekera umuntu. Nta muntu nzi ukora muri Tigo yaba Kigali cyangwa i Nyagatare. Abantu bampamagaye bakambaza nimba nta kimenyane nkababwira nti ntacyo pee. Ni amahirwe kandi ndabashishikariza gukomeza kugerageza ndi umu pasiteri sinababeshya.”

 Gerageza amahirwe nawe
Hamagara 155 ushobora kuba umunyamahirwe utsindira ibihembo  byinshi ndetse na cash zishyushye.
Niba uturagura simukadi ya Tigo, gira vuba aya mahirwe atagucika.

Iyo uhamagaye 155, bagukata Frw 100 ugahabwa iminota 2 yo guhamagara, na sms 3 byose bihwanye na Frw 100
Iyo ihaagaye nta kindi usabwa usibye kumva ibisobanuro bya promosiyo.

Ushobora no kwohereza Ijambo bonane kuri 155.

Thursday, December 17, 2015

Njye nunvaga ari ikimenyane ariko ubu nemeye ko ibyo nibwiraga ntaho bihuriye nukuri- Wellars



  1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.
 “ Nitwa Kabera Wellars, mfite imyaka 27, nkaba ntura Rwamagana nkaba ndi umushoferi wa Bus za Coaster. 

Wellars ahabwa igihembo cye


2. Tigo Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye "miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Kabera: “Byaranshimishije cyane kuko ntabiteganyaga, njye nakinnye nunva wenda nzabona ibindi bihembo ariko miliyoni sinayikekaga ntabwo nari narayishyizemo cyane.

3. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?
Kabera: “Aya mafaranga ni menshi kuri njye rwose ndi kuyabonamo n’ibikorwa byinshi. Ubu natangiye gupanga imishinga myinshi, ariko natekereje umushinga wigihe kinini kandi udahomba wo kugura ikibanza. Aya mafaranga mbonye muri Tigo Bonane rwose ntakindi nzayakoresha nicyo gusa. “

4. Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana iki iyikoresha?
Kabera: “Iyi promosiyo nayunvishe bwa mbere muri modoka ntwara abagenzi bagenda babivuga ko Tigo iri gutanga cash muri promosiyo, nuko mbaza uko babikina bambwira ko ari uguhamagara nuko nanjye ntangira gukina, ariko nyuma nakomeje no kubyunva babyamamaza kuri radiyo  buri munsi. Tigo yo maze igihe kinini nyikoresha natangiranye nayo kuva igitangira gukorera mu Rwanda.  

5. Ese niki cyatumye uyitabira? Ese uzakomeza ukine?
Kabera:  “Njye sinajyaga mbyemera rwose, njye narinziko aya mafaranga ahabwa abantu mu kimenyane, ariko naje kujya nunva ngo runaka yatomboye, ngo uyu nawe yatomboye, nkabona ni abantu batagize aho bahurira na Tigo nuko nanjye ndavuga nti reka nanjye mbigerageze ndebe. Gukina byo ni ngombwa nzakomeza nkine kuko ubu binyeretse ko bimwe nibwiraga byose bitari ukuri, nkaba kandi nemerewe gukomeza, ntawamenya amahirwe wabona yongeye kunsekera. ”

6. Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Kabera: “Icyo nabwira abantu ni ukwikuramo gushidikanya, hari benshi bunva ko ari ikimenyane, njye nababwira ko nta kimenyane kirimo ko kandi bakwiye gutinyuka bagakina, njye narindi muri abo bantu, ariko nemeye uyu munsi ko hari abari gucikanwa kubera gushidikanya, nabashishikariza kwiha amahirwe mu minsi isigaye kuko Tigo Bonane yo ni ukuri kandi abantu bari gutsinda ari benshi.

Gerageza amahirwe nawe
Hamagara  ku 155  nawe ushobore kuba umwe mu banyamahirwe batsindira ibihembo  byinshi ndetse na cash zishyushye.  Niba utaragura simukadi ya Tigo, gira vuba aya mahirwe atagucika kuko promosiyo izarangira ku italiki ya 2 Mutarama 2016.

Iyo uhamagaye cyangwa ukohereza sms kuri 155, bagukata Frw 100 ugahabwa iminota 2 yo guhamagara, na sms 3 byose bihwanye na Frw 100. Iyo uhamagaye nta kindi usabwa usibye kumva ibisobanuro bya promosiyo.