Friday, October 21, 2016

Tigo Yagaruye promosiyo Ba Miliyoneri



Kuri uyu wa kabiri tariki 18, Tigo Rwanda yagaruye poromosiyo isoza umwaka yitwa “BA MILIYONERI” izajya iha abafatabuguzi amahirwe yo kwegukana amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni 26 z’amanyarwanda buri munsi. 

 

 

 

 

Buri munsi, umufatabuguzi umwe azajya atsindira miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (Frw 1,000,000).
Ibindi bihembo bishobora gutangwa muri iyi promosiyo ari uko abantu babitsindiye (ni ukuvuga ko atari ihame ko byatsindirwa) ni
             Umufatabuguzi 1 ashobora kugira amahirwe yo kwegukana miliyoni eshanu (Frw 5,000,000),
             Abafatabuguzi  10  bashobora kwegukana miliyoni imwe (Frw 1,000,000) buri muntu
             abanyamahirwe 100 nabo bashobora kwegukana ibihumbi ijana (Frw 100,000) buri muntu.

Nukuvugako ku munsi hashobora kuboneka abanyamahirwe ijana na cumi numwe (111), ariko ibi ntibivuze ko aribo batsinda buri munsi.

Kandi Mugusoza iyi poromosiyo, umunyamahirwe umwe azatsindira miliyoni 10 ku tariki 31 Ukuboza 2016, akaba ari nacyo gihembo nyamukuru cy’iyi promosiyo.

Kwitabira iyi poromosiyo birososhye cyane,  buri muntu wese uri kumurongo wa tigo ashobora gutsinda. Hari uburyo 3 bwo kwitabira:
1.            Kanda *155#, uhitemo uburyo bwa 1. KINA
2.            Hamagara 155
3.            Ohereza ubutumwa bugufi (SMS) burimo Ijambo ushaka kuri 155
Buriwese witabiriye poromosiyo azajya yakira ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha ko yatsinze cyangwa atagize amahirwe ako kanya ariko ko ashobora gukomeza gukina ngo yongere amahirwe.



Abafatabuguzi ba tigo bose bitabira poromosiyo buri munsi, binjira ku rutonde rwabashobora kwegukana miliyoni (Frw 1,000,000) muri tombora y’uwo munsi ibera Kuri televiziyo y’igihugu (RTV) saa 19:30 z’umugoroba.
 Aba bafatabuguzi kandi bajya no ku rutonde rwabashobora kwegukana miliyoni icumi, (Frw 10,000,000) azatangwa ku musozo w’iyi poromosiyo. Kwitabira iyi poromosiyo kenshi bikaba aribyo byongera amahirwe yo gutsinda.

Kwitabira iyi poromosiyo BA MILIYONERI, bisa nkaho ari ubuntu, kuko buri uko witabiriye ni Frw 100 gusa, noneho ugahabwa iminota 2 yo guhamagara n’ubutumwa bugufi (SMS) 3. Iyo minota na SMS ushobora kubikoresha muri uwo munsi kugeza saa sita z’ijoro. 

Yaw Ankoma Agyapong, Umuyobozi Ushinzwe ibicuruzwa muri Tigo Rwanda yagize ati: “ Kubera abafatabuguzi twabanye neza muri uyu mwaka wa  2016, uyu mwaka watubereye mwiza. Iyi poromosiyo ya “BA MILIYONERI”, tuyizanye ngo tubashimire kuba bakomeje gukoresha umurongo wa Tigo.”
Tigo iteganya gusoza iyi poromosiyo kuri tariki 31 Ukuboza 2016. Amategeko n’amabwiriza bigenga iyi poromosiyo mwayasanga ku rubuga rwa tigo (www.tigo.co.rw). Urutonde rw’abatsinda muzajya murusanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Tigo Facebook. Ushobora no kureba Televiziyo y’igihugu (RTV) buri munsi guhera 19:30 z'umugoroba.

No comments:

Post a Comment