Thursday, November 23, 2017

MENYA BYINSHI KURI SERIVISI YA INGOBOKA CASH






1.       Ingoboka Cash niki?

Iyo ugize impanuka cg urwaye bikaba ngobwa ko ujya mubitaro kumara igihe kirekire, bishobora kugutwara amafaranga menshi y’imiti, itike, kugemura n’ibindi. Kuko iyo urwaye uba udakora, bisobanuye ko uba utabona umushahara warusanzwe ubona. Ingoboka Cash n’ubwishingizi bwa’amafaranga abakiriya ba Tigo cash babona iyo bamaze amajoro 3 akurikirana kuzamuka mubitaro.

2.       Ese Ingoboka Cash y’ubuntu ni kimwe n’Ingoboka Cash yishyuwe?
Izi serivisi zombi nziza zifititye akamaro abakiriya ba Tigo Cash gusa zifitanye itandukaniro rito.
Ingoboka Cash y’ubuntu ahabwa abakiriya bamwe ba Tigo Cash mu gihe runaka
Ingoboka Cash yishyuwe ahabwa abakiriya bose ba Tigo cash, gusa abakiriya bishyura amafaranga make cyane, ukurikije amafaranga bahabwa y’ubu bwishingizi iyo bagiye mubitaro.
Ingoboka Cash uyahabwa mugihe umaze amajoro 3 akurikirana kuzamura mubitaro. Amafaranga y’oherezwa kuri Tigo Cash y’umurwayi kandi yariyandikishije muri iyi serivisi akoresheje Tigo cash
Reba ibisubizo kuri bimwe mubibazo wakwibaza

Ingoboka Cash y’ubuntu
1.       Kugirango mbone Ingoboka Cash y’ubuntu byansaba iki?
Ingoboka Cash y’ubuntu ni UBUNTU kubakiriya bamwe ba Tigo Cash. Reba icyo bisaba kuayabona hasi.

2.       N’ibiki bisabwa kugirango mbone Ingoboka Cash y’ubuntu?
Icyambere, ugomba kubanza kwiyandikisha muri iyi serivisi ukanze *200*10# ugakurikiza amabwiriza. Ubwo nibwo tureba niba wemerewe iyi servisi turebye ibi bikurikira.
Niba ukoresha Tigo Cash, wemererwa Ingoboka Cash y’ubuntu ukoresheje byibura Rwf 1,000 kuri Tigo uku kwezi, Ukayahabwa Ukwezi gukurikira mugihe urwaye ukamara amajoro 3 akurikiranye mubitaro. Urugero niba warakoresheje byibura Rwf 1,000 mu kwa mbere, uhabwa Ingoboka Cash y’ubuntu mu kwa kabiri. Urasabwa gukomeza gukoresha byibura Rwf 1,000 buri kwezi kugirango uhabwe wemererwa Ingoboka Cash y’ubuntu ukwezi gukurikiye.

3.       Ibyiza by’Ingoboka Cash y’ubuntu biboneka gute?
Kora Byinshi na simukadi yawe ya Tigo kugirango ubashe guhabwa Ingoboka Cash menshi
Koresha buri kwezi hagati ya..
Uhabwe
1000-2999 Rwf.
4,000
3000-4999 Rwf.
8,000
5000+ Rwf (Cyangwa wizigame 5000+ na Tigo Sugira)
12,000

Ingoboka Cash y’ubuntu uzajya uyahabwa buri joro umaze mubitaro. Abakiriya batangira guhabwa Ingoboka Cash y’ubuntu mugihe bamaze amajoro 3 akurikirana kuzamura mubitaro. Abakiriya bemerewe amajoro yose hamwe agera kuri 30 mugihe cy’amezi 12.
Amafaranaga abakiriya babona nayo gukoresha uko bashaka, singombwa kuyakoresha mubitaro gusa. Urugero ayo Mafaranga yakoreshwa gusimbura amafaranga yari gukoreshwa murugo agakoreshwa mubitaro, kugura imiti, ibiryo cyangwa itike. Ingoboka Cash y’ubuntu yishyurwa kuri Tigo Cash y’umukiriya. Reba ingero hano;
Umubare w’amajoro akurikirana umukiraya amara mubitaro iyo yakoresheje Rwf 1000 - 2999
Ingoboka Cash y’ubuntu abona kw’ijoro
1
Ntayo
2
Ntayo
3
12,000
4
16,000
9
36,000
17
68,000

4.       Iyi serivisi itangira gukora ryari?
Iyi serivisi itangira gukora iyo wiyandikishije, ugatangira kubona Amafaranga bitewe n’ayo wakoresheje ukwezi gushize ku murongo wawe wa Tigo. Ingoboka Cash y’ubuntu uyahabwa uhereye kw’itariki ya mbere y’ukwezi kugera kwitariki ya nyuma yu kwezi.
Urugero, niba wiyandikishije taliki 16 Mata, ubasha kuba wahabwa Ingoboka Cash y’ubuntu hagati ya taliki 16 – 30 Mata. Ayandi kuyahabwa byatangira Taliki 1-31 Gicurasi.

5.       Ni bande bahabwa Ingoboka Cash y’ubuntu?
Ingoboka Cash y’ubuntu ahabwa Wowe Mukiriya wa Tigo Cash. Niba ushaka gushingana umuryango wawe kugirango uzajye uhabwa ingoboka, wakoresha Ingoboka Cash yishyuwe. Reba hasi uko wabigenza

6.       Ese ubu bwishingizi bumara igihe kingana gute?
Ubwishingizi bwawe bumara Ukwezi guhera itariki ya mbere kugera kuri Mirongo itatu. Niba wifuza kongera ubwishingizi ukwezi gutaha ufite gukoresha byibura Rwf 1000 kuri Tigo. Iyi ni poromosiyo kuri Tigo, bisobanuye ko ishobora guhagarikwa. Gusa twabimenyesha abakiriya mbere y’ukwezi turamutse duhisemo kuyihagarika

Ingoboka Cash yishyuwe
1.       Bisaba Amafaranga angahe guhabwa Ingoboka Cash yishyuwe?
Ingoboka Cash yishyuwe ari mubyiciro bibiri kandi buri kimwe gifite igiciro cyayo. Icyiciro cya mbere ni icyumuntu kugiti che aho uba wishinganishije wenyine. Icyiciro cya kabiri ni icya Famiye yose, wowe, umugore cyangwa umugabo wawe n’abana bawe bafite imyaka 18 kumanura.

Tigo Cash – Buri Kwezi
Tigo Cash - Amezi atandatu
Umuntu kugiticye
800 Rwf
4400 Rwf   (8% discount)
Umuryango wose
3200 Rwf
17600 Rwf  (8% discount)

2.       Ibyiza by’Ingoboka Cash y’ ishyuwe biboneka gute?
Uhabwa Rwf 20,000 y’Ingoboka Cash yishyuwe kw’ijoro. Abakiriya batangira guhabwa Ingoboka Cash y’ubuntu mugihe bamaze amajoro 3 akurikirana kuzamura mubitaro. Abakiriya memerewe amajoro yose hamwe agera kuri 30 mugihe cy’amezi 12, kuri buri muntu wishuriwe aya mafaranga
Amafaranaga abakiriya babona nayo gukoresha uko bashaka, singombwa kuyakoresha mubitaro gusa. Urugero ayo Mafaranga yakoreshwa gusimbura amafaranga yari gukoreshwa murugo agakoreshwa mubitaro, kugura imiti, ibiryo cyangwa itike. Ingoboka Cash y’ubuntu yishyurwa kuri Tigo Cash y’umukiriya. Reba ingero hano;

Umubare w’amajoro akurikirana umukiraya amara mubitaro
Ingoboka Cash
1
Ntayo
2
Ntayo
3
60,000
4
80,000
9
180,000
17
340,000

3.       Nigute natangira gukoresha iyi serivisi Ingoboka Cash yishyuwe?
Gutangira, kanda *200*10# ukurikize amabwiriza. Nta makuru yandi asabwa iyo umukiriya arimo kwishyura Ingoboka Cash kugiti cye. Iyo uhisemo kwishyura icyiciro cy’umuryango cyose, usabwa gutanga umubare w’indangamuntu w’uwo mwashakanye. Biroroshye kandi Birihuta!

4.       Ese Ingoboka Cash yishyuwe yaboneka nkimara kwishyurira ubu bwishingizi?
Umukiriya ategereza ukwezi nyuma yo kwiyandikisha kugirango abe yantangira guhabwa Ingoboka Cash yishyuwe. Uramutse wishyuye mu kwezi kwa mbere ushobora guhabwa Ingoboka Cash mugihe ugize impanuka. Impanuka bisobanuye ikintu kibi uba utateguye, nk’impanuka y’imodoka. Impanuka si uburwayi.

5.       Ese ubu bwishingizi bumara igihe kingana iki?
Byose biterwa. Iyo uhisemo kwishurira ukwezi kumwe, ubwishingizi bwawe bumara ukwezi kumwe. Ubwishingizi bwawe buzakomeza bitewe n’amafaranga ukomeza kwishyura buri kwezi.
Nuhitamo Kwishyura icyiciro cy’amezi 6, ubwishingizi bwawe buzamara amezi 6. Ubwishingizi buzakomeza kwemererwa bitewe nuko ukomeje kwishyura nyuma yayo mezi 6.
Ubwishingizi bw’abana burangira iyo bujuje imyaka 19.

6.       Nigute nakwishyurira ubwishingizi?
Abakiriya bubu bwishingizi bishyura bakoresheje Tigo cash. Ushobora guhitamo kwishyura buri kwezi cyangwa amezi atandatu icyarimwe. Kanda *200*10# kureba igihe ubwishingizi bwawe busigaranye hanyuma wishurire ubukurikiye ushizemo umubare w’ibanga wa Tigo cash yawe.

7.       Niki kiba iyo ntishyuriye ubwishingizi kugihe?
Tuguha ubwishingizi buri kwezi. Tutabashije gukusanya amafaranga y’ubwishingizi kumpere z’ukwezi ugomba kwishyuriramo, ubwishingizi bwawe buba buhagaritwe ukwezi gukurikiye. Ni wishyurira ubwishingizi bwawe mukwezi bwari bwahagaritswe, ubwishingizi buzahita butangira.
Umukiriya iyo atishyuwe ubwishingizi muri kwa kwezi ubwishingizi buhagaritswe, serivisi irahagarikwa. Umukiriya iyo ashatse kongera gukoresha iyi serivisi, arongera akiyandikisha agategereza iminsi 30.

Ibindi

1.       Ninde wemerewe ubu bwishingizi?
Umukiriya wese wa Tigo Cahs uri hejuru y’imyaka 16 yakwiyandikisha. Iyo uhisemo Ingoboka Cash yishyuwe, wowe (nuwo mwashakanye, muramutse muguze ikiciro cy’umuryango) mugomba kuba muri hagati y’imyaka 16-60, abana banyu bakaba bafite imyaka 18 cyangwa bari munsi. Iyo mumaze kwiyandikisha muri iyi serivisi,  Amafaranga y’ubwishingizi mukomeza kuyahabwa ibihe byose mugihe umukiriya akomeje kwishyura amafaranga y’ibyiciro cyangwa kandi akaba akiriho.
Ubwishingizi bw’abana burangira iyo bujuje imyaka 19.

2.       Ese ubwishingizi s’ubwa abakire gusa?
Habe namba! Tigo yahisemo kuzana serivisi y’ubwishingi abanyarwanda bose babasha kubona. Twaganiriye n’amagana y’abanyarwanga kugirango tubazanire iyi serivisi nziza. Twahisemo guha abaturage ibyiciro byishyurwa bihendutse.

3.       Ese ubu bwishingizi buje gusimbura mituweli de sante?
Oya, ubu bwishingizi bw’Ingoboka Cash buje kunganira Mituweli de sante. Abanyarwanda bose bakagombye kuba bafite mituweli. Abakiriya bagomba gufata ubu bwishingizi ko ari inyunganizi kuri mituweli de sante kuko babona Ingoboka Cash.

4.       Ese nshobora guhabwa Ingoboka Cash y'ubuntu n’Ingoboka Cash yishyuwe igihe cyose?
Yego, ushobora guhabwa izi serivisi zombi icyarimwe.

5.       Ese hari amafaranga menshi yanyuma nshobora guhabwa?
Ushobora guhabwa amafaranga menshi yanyuma ahwanye n’amajoro 30 mubitaro mu mezi 12 kuri buri cyiciro cy’ Amfaranga y’ingoboka. Ibi bishoboka kuri muntu wishuriwe (nukuvuga buri muntu mu muryango yakwishyurwa amajoro 30 mumezi 12)

6.       Ni ibihe bitaro nemerewe kwivurizamo?
Wakwivuriza mubitaro byose byemewe na leta nibya purive. Abakiriya bayabona iyo bamaze amajoro 3 akurikirana kuzamuka mubitaro.

7.       Ni ubuhe burwayi bwemerewe n’ubutemerewe?
Uburwayi ubwo aribwo bwose ntakibazo, mugihe umukiriya amaze amajoro 3 akurikirana kuzamuka mubitaro, uhabwa ubwishingizi. Ntabwo hariho guhitamo abo baha amafaranga bitewe nuburwayi.

8.       Ese amafaranga y’izi serivisi z’ubwishingizi yishyurwa ibitaro?
Oya, ubu bwishingizi ntabwo bwishyurirwa amafaranga wakoresheje kwa muganga cyangwa ayo waguze imiti. Ubu bwishingizi bwishyurawa amafaranga ahamye kuri konti yaTigo cash y’amajoro 3 akurikirana kuzamuka. Ayo Mafaranga wayakoresha icyo ushatse, gusa tugira abakiriya inama yo kuyasimbuza amafaranga yakoreshejwe mugihe cy’uburwayi nk’amafaranga menshi y’imiti, itike, kugemura n’ibindi

9.       Ese ninjye wiyishyurira amafaranga y’amajoro mara mubitaro?
Yego, ugomba kwishyura Amafaranga ibitaro bigusaba. Ubu bwishingizi ntabwo bwishyura amafaranga uba warakoresheje kwa muganga kuko tuyaguha kuri Tigo cash wasezerewe nibitaro. Niba umaze amajoro menshi mubitaro (10 kuzamura), watangira gusaba Ingoboka Cash ukiri mubitaro.

10.   Niki kiba ndamutse rwaye nkahabwa ibitaro?
Uramutse urwaye gana ibitaro bikwegereye bagufashe. Muganga niwe uguhitiramo guhabwa ibitaro. Nuba uhawe ibitaro, ukamara amajoro 3 kuzamura, kanda *200*10# uhitemo “Claims” kugirango utangire gusaba Ingoboka Cash wemerewe mugihe ibitaro bigusezereye. Umukozi wubu bwishingizi azaguhamara. Niba umaze amajoro menshi mubitaro (10 kuzamura), watangira gusaba Ingoboka Cash ukiri mubitaro.

11.   Nigute nasaba/nakwishyuza amafaranga nemerewe?
Kanda *200*10# uhitemo “Claims” kugirango utangire gusaba Ingoboka Cash. Umukozi wubu bwishingizi azaguhamara.Bazakubwira ibyo ukurikiza. Mugihe wishyuza cyangwa usaba amafaranga yawe y’ingoboka, bizagusaba kwerekana kopi y’indangamuntu ninyandiko zerekana italiki wagiriye mubitaro n’italiki wasezerewe byasinywe numuganga w’ibitaro. Mugihe wishyuza cyangwa usaba Ingoboka Cash y’umwana mukiciro cy’umuryango, uzajya werekana icyangobwa cy’amavuko cyerekana ko arumwana wawe bwite. Gusaba cyangwa kwishyuza Ingoboka Cash bigomba kutarenza iminsi 90 guhera igihe ibitaro byagusezereye.

12.   Ese amafaranga nzayahabwa nte?
Turifuza kwishyura abakiriya aya mafaranga mumasaha 72. Niba ibyangombwa byose bisabwa byemewe, amafaranga azajya yoherezwa kuri konti yawe ya Tigo Cash, aho ushobora kuyabikuza kumukozi wa Tigo cash ukwegereye.

13.   Nasaba kwishyurwa nyuma yigihe kingana iki mpawe ibitaro?
Wasaba kwishyurwa mu minsi itarenze 90 usezerewe nibitaro.

14.   Ese nahabwa ubwishyu mugihe ntishyuje cyangwa ntasabye Ingoboka Cash?
Oya, ntabwo wahabwa ubwishyu muguhe utasabye cyangwa utishyuje. Amafaranga yishyuwe muciciro cy’Ingoboka Cash yishyuwe ahabwa abarwayi bemerewe iyiserivisi bagiye mubitaro bakanishyuza

15.   Bigenda bite iyo hari amezi ntabashije kwishyura?
Dutanga uburyo bubiri bworohereza abakiriya kwishyura, aho ushobora kwishyura ukwezi kumwe cyangwa amezi atandatu. Abakiriya bamwe bahitamo kwishyura amezi 6 yose hamwe, iyo bakeka ko bashobora kuba badafite amafaranga nyuma. Ibi bibafasha kutaba barenga kwishyura amezi amwe kuko badafite amafaranga.

16.   Ese nshatse guhindura uko nishyura cyangwa guhagarika ubwishingizi?
Kanda *200*10# ukurikize amabwiriza

17.   Ese nshobora kongera abandi bantu batari uwo twashakanye cyangwa abana banjye?
Ubu iyi serivisi ihabwa uwo mwashakanye n’abana ku cyiciro cy’umuryango. Wakangurira indi miryango gukoresha ino serivisi baguze simukadi ya Tigo.

18.   Ese ubu bwishingizi ni ubwa Tigo?
Oya, iyi serivisi y’Ingoboka Cash ishinganywe na Radiant General Insurance Company.

19.   Ese hari andi mabwiriza?
Izi serivisi z’ubwishingizi zemewe muri Repubulika Y’Urwanda. Icyiciro cy’ Ingoboka Cash yishyuwe ni icy’Ingoboka Cash y'ubuntu, bikora kuri simukadi 1 kumukiriya.

20.   Forode n’iki?
Forode ni igihe umuntu agerageje gukoresha amayeri cyangwa amacenga agasaba Ingoboka Cash atemerewe. Forode bisobanuye gukoresha inyandiko zinkorano, kubeshya amajoro wamaze mubitaro, kumara amajoro mubitaro udakeneye cyangwa ubundi buryo butemewe kugirango uhabwe ibyiza byubu bwishingizi. Tigo na Radiant Insurance Company bikuriza amategeko mugihe hagaragaye forode. Umukiriya uzagerageza gukora forodo ntazishyurwa. Byiyongeyeho, iyo afashwe ubwishingizi bwe burahagarikwa, akaba yajyanywa mumategeko.

21.   Ni he nakura ubundi busobanuro?
Kanda *200*10# cyangwa uhamagare 100 ku bundi busobanuro. Ushobora kugana ishami rya Tigo Rikwegereye tukaguha ubundi busobanuro

Thursday, November 16, 2017

Tigo Rwanda wins 40% market share as subscribers rise to 3.45 million in October 2017



68,555 new subscribers joined Tigo Rwanda in the month of October 2017, bringing the number of subscribers from 3,387,682 in September 2017 to 3,456,237 in October this year. Due to these gains in subscribers, Tigo Rwanda now enjoys market share of 40%. This is up from 36.5% market share in December 2016. 
According to figures released by the Rwanda Utilities Regulatory Authority (RURA), among telecom operators Tigo Rwanda made the largest gains in the month of October 2017 with subscriber numbers growing by 2% when compared to the September 2017 subscriber numbers. 

Philip Amoateng

Commenting on the gains, Philip Amoateng, Chief Executive Officer, Tigo Rwanda, said,
Our positive subscriber growth is a testament to not only the growth of customer confidence in the quality of the services we offer, such as the fast data and Tigo Cash mobile financial services but also the highly motivated sales and distribution team that we have on the ground.
The growth in the customer base is coming simultaneously with the launch of our new marketing campaign, ‘Tigo Yanjye ’and the introduction of three innovative products - Imirongo Yose (All Network pack), Izansure (personalized offers) and the Africa packs for international call. We are working towards becoming the market leader by the end of 2017”.
About Tigo Rwanda
Tigo Rwanda is owned by Millicom, a leading telecommunications and media company uniquely dedicated to emerging markets in Latin America and Africa. It provides mobile, mobile financial, cable and satellite services to over 60 million customers in fourteen countries, primarily under the Tigo brand. Tigo has been operating in Africa since 1993, in Rwanda since 2009, and serves over 26 million customers in Africa.