Wednesday, July 26, 2017

Muhanga District primary school teacher wins Frw 8 million in Tigo Rwanda ‘Imvura Y’amafaranga’ promotion



Primary school teacher Nyirangirimana Irangaza Delphine, a resident of Shogwe Sector, Muhanga District, on Friday 21, July won a prize of Frw 8 million in the ongoing Tigo Rwanda Imvura Y’amafaranga promotion. The single mother of two is the first winner of the grand daily prize of Frw 8 million.
Tigo Rwanda launched the three month Imvura y’amafaranga (Raining money) promotion on 28 June. The promotion rewards participants with daily prizes from Rwf 100,000 to Rwf 8 million; monthly prizes from Rwf 1 million to Rwf 8 million; and a jackpot on the final day ranging from Rwf 5 million to Rwf 20 Million. So far, cash prizes worth over Frw 30 million have been handed over to the 78 lucky winners. 




Reacting to the Frw 8 million prize courtesy of Imvura y’amafaranga promotion, Nyirangirimana Irangaza Delphine said;

“I will use this prize to prepare a good future for myself and my two children. I found out about this promotion through a text message I received from Tigo Rwanda informing me that I was eligible to participate the Imvura y’amafaranga promotion. When I found out that I had won I was extremely happy. In fact, it is too hard to express in words. I would like to thank Tigo Rwanda for putting together this promotion. For those who don’t believe that they can win I tell them this; make sure you try your luck because anyone can win”.

“Our customers are ambitious, happy people who have big dreams for themselves and their families,” said Yaw Ankoma Agyapong, Chief Commercial Officer at Tigo Rwanda. “This promotion is an opportunity for us to give back to our customers and empower them to achieve their dreams and aspirations. As we grow, we want our customers to grow with us.”
Tigo Rwanda subscribers can take part in the promo every day by sending an SMS to 155, calling 155 or dialing *155#. Each entry costs Rwf 100 with unlimited entries allowed per day. Each day there is a random draw to select 3 winners to win a guaranteed prize of Rwf 100,000.
The three daily winners are then invited to a live daily Show on TV One where they compete with each other by taking turns to spin a wheel. The person who obtains the highest number on the wheel then moves on to spin a second wheel, which has cash prizes ranging from Rwf 200,000 to Rwf 8 million. This final winner wins the amount of money they land on after spinning the second wheel.
In addition to the daily prizes, every 30 days, there will be a Big Monthly Prize where among all participants of the previous month three customers will be selected in a random draw. The three winners will again have the opportunity to spin the wheels and one of them will play for a chance to win a cash prize between Rwf 1 million and Rwf 8 million.
On the last day of the promotion, a jackpot draw will be held with 3 randomly selected participants among all who played in the promo. They will have the opportunity to spin the wheels and one of them will even have a chance to win Rwf 5 million to Rwf 20 Million.

Friday, July 21, 2017

“Nunvaga amahirwe atansanga inyuma y’ishyamba ariko byabaye rwose ubu nemeye.” – Kubwimana Regis



Nitwa Kubwimana Regis nturuka mu karere ka rusizi mu murenge wa muganza hafi n’uruganda rwa Cimerwa. Nkora muri koperative z’abahinzi b’umuceri.
Tigo ikimara kumpamagara narishimye cyane, ariko kurundi ruhande mbanza gushidikanya, ariko sinatinze kubyemera kuko numero yampamagaye nari nsanzwe nyizi ko ariyo ihamagara abatsinze, n’abandi bantu banzi bahita bampamagara nunva ndabyakiriye nuko ndishima cyane. 


Ubusanzwe nkunda gusoma ubutumwa Tigo ikunze kunyoherereza, nibwo namenye iby’iyi poromosiyo. Nkimara kuyimenya nibwo natangiye gukina nkajya nohereza ubutumwa bugufi kenshi kuko noherezaga nk’inshuro 10 ku munsi ariko nkakina ntabirimo neza nunva amahirwe atansanga inyuma y’ishyamba ariko byabaye rwose ubu nabyemeye.
Aya mafaranga ntsindiye rero nzayakoramo umushinga uzajya wunganiro umushahara wanjye ukamfasha kwiteza imbere ndetse ugafasha n’umuryango wanjye. Ndunva ubu nzagura nka moto niyo yajya yinjiza igihumbi ku munsi byaba ari ayo, bikadufasha.
Umuntu wateguye iyi poromosiyo ndamushimira cyane kuko yatekereje gufasha abafatabuguzi ba Tigo ndetse akabafasha gukomeza gukunda Tigo azana udushya tubateza imbere, iki ni igikorwa cyiza cyane.
Abashidikanya rero icyambere nababwira nuguha agaciro ubutumwa bwose buturutse muri Tigo, hari abantu babona ubutumwa bugufi bakabusiba batanasomye ariko nkanjye nibwo namenye iby’iyi poromosiyo ntangira gukina nunva ngomba kwiha amahirwe kuko byose bishoboka. Ubu icyo nababwira ni ugukomeza gukina, kandi bagakina bafite icyizere kuko amahirwe ntawe atageraho, iyi poromosiyo rwose inyuze mu mucyo, nubwo waba uturuka nyuma y’ishyamba amahirwe yakugeraho, ntibakunve ko poromosiyo ari iya banyamugi ngo bunve ko abari kure amahirwe atabageraho. Njye ndemeza rwose ko poromosiyo ari iyabafabuguzi bose, bakomeze bakine ubundi bihe amahirwe. 

Monday, July 17, 2017

"Tigo inteje imbere kuko ubu ngiye kwagura ibikorwa byanjye"- Ugirumurera Alivera




Nitwa Ugirumurera Alivera mfite imyaka 30 nkora umwuga w’ubudozi nkaba ntuye kimisagara. 


Tigo impamagara imbwira ko natsinze narishimye cyane kuko ni nko kumva umuntu agutunguye ngo ngwino nguhe amafaranga, byaranshimishije cyane kuko nunvaga ari nk’igitangaza.
Iyi tombola ya Tigo najyaga nyunva ariko sinyihe umwanya simbishishikarire cyane mbese nkigira nkaho bitandeba, ariko ubu narayikinnye ndi kugerageza ngo ndebe koko niba bishoboka none nagerageje amahirwe birampira.
Iyi tombola nayimenye banyoherereje ubutumwa bugufi bumbwira ko yatangiye bansaba kohereza ijambo nshaka kuri 155 nuko ntangira  gukina ngerageza amahirwe.
Aya mafaranga mbonye rero nkuko nabivuze ndi umudozi w’imyenda kandi nkaba nkoresha imashini imwe aya mafaranga mbonye ndunva nzaguramo imashini kugirango nkomeze kwiteza imbere mu kazi kanjye ka buri munsi. 


Icyo nabwira umuntu wateguye iyi tombola ni ukumushimira cyane kuko rwose yafashe neza abakiliya ba Tigo abaha amahirwe yo guhindura ubuzima. Tigo nubusanzwe ndayikunda ariko noneho ubu byabaye akarusho.
Nabwira abashidikanya muri iyi tombola ko ntawe uvuma iritararenga, nanjye najyaga nshidikanya nunva ko aya mafaranga atangeraho rwose ariko bakimara kumpamagara nunvise ko byose bishoboka ko kandi amahirwe ari aya buri wese.