Thursday, December 17, 2015

Tigo Rwanda yatangaje amavugururwa mashya



Mu mavugururwa mashya yakozwe n’ikigo cy’itumanaho cya Tigo  Rwanda, abakozi bagera kuri 70 basezerewe uyu munsi.

Atangaza ayo mavugururwa mu bakozi, Tongai Maramba umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda yasobanuye ko izi mpinduka zagoye ikigo ayoboye mu gufata icyemezo, ariko ko byari ngombwa ko impinduka ziba mu rwego rwo gufasha Tigo Rwanda kwiteza imbere ndetse no kuzamura ubushobozi buyifasha guhangana kw’ isoko , hitabwa ku gutanga serivisi nziza kandi zinoze ku bakiliya.

“ Iyi  gahunda ije gufasha izindi gahunda zacu zidufasha kwibanda cyane ku bakiliya ndetse n’ibikorwa byacu hano mu Rwanda. Tigo yakoze aya mavugururwa hagamijwe cyane kuvugurura imikorere izatuma twibanda cyane ku bakiliya bacu ndetse ikazamura umusaruro twihaye kugeraho. ”

Aya mavugururwa ateganyijwe kuba yarangije gushyirwa neza mu bikorwa ku italiki ya 31 Mutarama  2016, kugeza icyo gihe abakozi bagezweho n’izi  mpinduka bazaba bagihabwa ubufasha bw’imperekeza ndetse no gushyirwa mu myanya mishya ku bandi bakozi.

Maramba yakomeje agira ati:  “mu bikorwa byo gutanga ubufasha bya kinyamwuga ndetse no mu bwubahane busesuye, ibisobanuro bizakomeza ku bantu bagizweho ingaruka nizi mpinduka. Iki gikorwa akaba ari ngombwa kuri sosiyete nka Tigo kandi tukaba tuzakomeza kubaba hafi kuko biri mu nshingano zacu.

No comments:

Post a Comment