Monday, December 21, 2015

Njye ndi pasiteri sinshobora kubeshya, Tigo Bonane nta kimenyane kirimo - Stanley



1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.

Stanley: Nitwa Pasiteri Kanyamuneza Stanley, mfite imyaka 49, mba mu murenge wa Karangazi, mu karere ka Nyagatare. Ndi umu pasteur ariko ndi n’umuhinzi mworozi.

Stanley ahabwa igihembo cye muri Tigo Bonane


2. Tigo Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye "miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Stanley: “ Naranezerewe cyane , ndishima, Nabanje kuba nkuwikanze urumva  gutsindira miliyoni, narabivuze nti Haleluya Amina.”

3. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?
Stanley:  Mfite umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi mfite imirima, ubu ngiye kwagura ibyo bikorwa byanjye aya mafaranga arabimfashamo.”

4. Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana gute iyikoresha?
Stanley:   Tigo maze igihe kirekire nyikoresha, imyaka sinyibuka. Promosiyo ya Tigo bonane nayumvise kuri Radiyo bayamamaza hanyuma ndavuga ngo reka nze nanjye ngerageze, ntagira guhamagara.“

5. Niki cyatumye witabira iyi promosiyo ?
Stanley:  Abantu batsindaga n’ubutumwa bugufi nabonaga bwanshishikarizaga gukina. Nahoraga nkurikirana, nkamenya ayatanzwe, asigaye, gutyo gutyo ariko nanone nigeze kugira n’ inzozi ko natomboye bakampemba.

6. Ese uzakomeza ukine?
Stanley:  Nzakomeza kuko ndumva n’eshanu batanga ku cyumweru nzikeneye. Ntago nzarekeraho.”

7. Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Stanley: Icyo nabwira abantu nuko ari amahirwe asekera umuntu. Nta muntu nzi ukora muri Tigo yaba Kigali cyangwa i Nyagatare. Abantu bampamagaye bakambaza nimba nta kimenyane nkababwira nti ntacyo pee. Ni amahirwe kandi ndabashishikariza gukomeza kugerageza ndi umu pasiteri sinababeshya.”

 Gerageza amahirwe nawe
Hamagara 155 ushobora kuba umunyamahirwe utsindira ibihembo  byinshi ndetse na cash zishyushye.
Niba uturagura simukadi ya Tigo, gira vuba aya mahirwe atagucika.

Iyo uhamagaye 155, bagukata Frw 100 ugahabwa iminota 2 yo guhamagara, na sms 3 byose bihwanye na Frw 100
Iyo ihaagaye nta kindi usabwa usibye kumva ibisobanuro bya promosiyo.

Ushobora no kwohereza Ijambo bonane kuri 155.

No comments:

Post a Comment