Monday, November 7, 2016

Poromosiyo ya Ba Miliyoneri ikomeje guhindura ubuzima bw’abafatabuguzi ba Tigo

Francois: Nitwa Ntwari Nyandwi Francois, ntuye mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Karenge, mu kagari ka Kabasore.


Claude: Nitwa Ntakirutimana Claude, ntuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Gatsata,akagari ka Nyamabuye,  mu mudugudu wa Juru.


Sylvain: Nitwa Dusabumuremyi Sylvain, ntuye mu karere ka Muhanga, umurenge wa Kiyumba, akagari ka Ruhina.


Ese poromosiyo ya Ba Miliyoneri mwayimenye gute?

Francois: Njye namenye ibijyanye na poromosiyo ya Ba Miliyoneri binyuze kuri televiziyo na radiyo aho bavugagako Tigo yazanye poromosiyo aho umuntu akanda *155# cyangwa agahamagara kuri 155, akaba yiyandikishije mu banyamahirwe batsindira amafaranga buri munsi. Nguko uko nahise ntangira gukina.

Claude:  Njyewe namenye ibijyanye na poromosiyo ya Ba Miliyoneri binyuze kuri radiyo ndi muri salon de coiffure aho bahamagaraga abanyamahirwe batsinze muri poromosiyo. Muri icyo kiganiro niho bahise batangaza uburyo umuntu yakwinjira muri poromosiyo bavugako buri mufatabuguzi wese wa Tigo yemerewe gukina yewe nukigura simukadi uwo munsi akaba agira amahirwe, aho akanda *155# cyangwa agahamagara kuri 155 akaba yinjiye mubashobora gutsindira amafaranga kumunsi. Nkimara kubyumva nahise ntangira gukina kugeza ku munsi wejo aho nabashije kuba umunyamahirwe muri iyi tombola.

Sylvain: Njye njya kumenya ibijyane niyi poromosiyo nabyumvishe mu matangazo yo kuri radiyo Rwanda ndetse mbibona no kuri televiziyo y’ u Rwanda aho bavugaga ko kugira umuntu yinjire muri tombola ya Ba Miliyoneri akanda *155# cyangwa akohereza ijambo “TIGO” mu nyuguti nkuru kuri 155. Kuva ubwo nahise mfata umwanzuro wo gukina muri iyi poromosiyo.

Mwabyakiriye gute bakimara kubahamagara kuri televiziyo bababwirako  mwatsindiye miliyoni?

Francois:  Njye bampamagaye ndi kwa mukuru wanjye hari ahantu mvuye nanyagiwe cyane, ngiye kumva numva Anita arampamagaye mba mvugije induru cyane abantu bose bibaza icyo mbaye. Kubyemera byangoye kuburyo ijoro ry’ejo narimaze nkibaza niba aribyo koko nabashije gusinzira amasaha abiri gusa.

Claude: Njye narimvuye ku kazi ndi mu kabari, barabanza barampamagara ubwa mbere sinabitaba, bampamagaye ubwa kabiri nditaba bahita bambwira ko natsindiye miliyoni. Nishimye cyane kuburyo nirutse mukabari nterura buri wese abantu narindi kumwe nabo bose naraye mbasengereye kubera ibyishimo.

Sylvain: Njye bampamagaye ndi mu nama y’ ubukwe, bibanza kunyobera sinabyemera bitewe nuko nari maze iminsi ibiri yonyine nkinnye muri poromosiyo ya Ba Miliyoneri. Nishimye cyane ariko sinabasha kugaragaza ibyishimo byanjye nkuko nabyifuzaga kuko narindi kumwe nabantu bakuze.

Murateganya gukoresha iki ayamafaranga, niki agiye guhindura mubuzima bwanyu?


Francois: Njye nibwo nkirangiza kwiga amashuri yisumbuye, nkaba ngiye gukoresha ayamafaranga mugusana inzu mfite yasenyutseho gato ndetse nkabanteganya no kuyashakamo ikindi kibanza nkakomeza kwiteza imbere.

Claude:  Njye icyo ngiye gukoresha ayamafaranga ni ukuyagurambo ikibanza nkaza cyubakamo mugihe kizaza nabonye andi mafaranga.

Sylvain: Njye nkunda ubworozi cyane, nkaba mfite inka imwe ariko kubwibyiza Tigo ingejejeho muri iyi poromosiyo nkaba ngiye kugura indi nka nkabasha guteza imbere ubworozi bwanjye.



No comments:

Post a Comment