Wednesday, November 9, 2016

Icyo nshimira ubuyobozi bwa Tigo cyane, ni ubunyangamugayo bwabo - Uwimbabazi Feza

Nitwa Uwimbabazi Feza, ntuye mu murenge wa Kimironko, akagari ka Nyagatovu, mu mudugudu w’urugwiro nkaba ndi umworozi, ncuruza amata y’inka.



Impamvu ndi hano kuri Tigo naje gufata amafaranga angana na miliyoni imwe y’ u Rwanda natomboye muri poromosiyo ya Ba Miliyoneri.

Namenye ibijyanye na poromosiyo ya Ba Miliyoneri ari uko Tigo inyoherereje ubutumwa bugufi buvuga ko hari poromosiyo nshyashya yaje aho ukanda *155# ukaba wiyandikishije mu banyamahirwe batsindira amafaranga buri munsi. Nahise ntangira gukina bahita bampa ubutumwa bugufi bumbwira ko ntatsinze ariko nshobora gukomeza gukina nkagerageza amahirwe yanjye, sinacitse intege narakomeje ndakina bakaba bampamagaye ari ubwa gatatu nkinnye muri Ba Miliyoneri.

Bampamagaye ari n'ijoro nasize telefone mu rugo kuko hari abantu nari mperekeje, maze umwana wo murugo aba ariwe witaba bamubwira ko yatsindiye miliyoni arabahakanira avuga ko atigeze akina. Nyuma baje ko hereza ubutumwa bugufi nageze murugo ndabibemerera kuko narinziko nakinnye bahita bambwira ngo nzaze kuri Tigo saa munani gufata amafaranga yanjye. Nishimye cyane pe ku buryo ntazi ukuntu nabisobanura.



  
Ndateganya gukoresha amafaranga natsindiye mu kwagura ubucuruzi bwanjye bw’ amata, nkaba nzashaka ahantu ho gukorera kuko ubundi nayatangiraga mu rugo.

Inama nagira abantu bashidikanya kuri iyi poromosiyo nuko bakwiye kuyizera kuko gutsinda ni tombola ntakimenyane kirimo, iyo amahirwe yagusekeye abayagusekeye. Nkaba nshishikariza umufatabuguzi wa Tigo wese gukina inshuro zose ashoboye akanda *155# akagerageza amahirwe ye.

Ikintu nshimira ubuyobozi bwa Tigo cyane ni ubunyangamugayo bwabo bakurikiza amategeko n'amabwiriza by'iyi poromosiyo nkuko bigomba. 

Intego ubu mfite ni ugukomeza kugerageza amahirwe yanjye nkina muri iyi poromosiyo kugira nzabashe kwegukana igihembo nyamukuru cya miliyoni 10. 

No comments:

Post a Comment