Thursday, November 3, 2016

Ndashimira Tigo ko yatekereje guteza imbere abanyarwanda muri iyi poromosiyo ya Ba Miliyoneri

Nitwa Rutabana Paul, nkaba ntuye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka Bugoyi, umudugudu wa Irakiza, nkaba ndi umurezi wigisha mw’ ishuri rya College Inyemeramihigo i Gisenyi.


Impamvu ndi hano kuri Tigo naje gufata ibihembo natsindiye muri poromosiyo ya Ba Miliyoneri.

Namenye ibijyanye niyi poromosiyo ya Ba Miliyoneri biciye kuri radiyo, ndetse hari ubutumwa bugufi Tigo yanyoherereje bumbwirako nakohereza ijambo TIGO mu nyuguti nkuru kuri 155 cyangwa nkakanda *155# nkaba nihesheje amahirwe yo gutsindira amafaranga agera muri miliyoni eshanu ku munsi, nuko nguko nanjye nahise ntangira kuyikinamo.

Ikindi kandi burigihe uko noherezaga ubutumwa kuri 155 nahitaga mbona iminota ibiri yubuntu yo guhamagara ndetse na SMS eshatu.

Bakimara kumpamagara n’ijoro ibyishimo byaransaze birandenga ndetse njye na mugenzi wanjye twari turi kumwe twabanje kugira ngo barambeshye, ariko mbonye abandi bantu tuziranye batangiye kumpamagara babimbaza nishima kurushaho kuko nahise numva ko aribyo.

Aya mafaranga nzayinjiza mu mushinga nsanzwe nkora wo gucuruza amacumbi aciriritse.


Narimaze igihe gito kingana n’icyumweru nkina muri iyi poromosiyo.

Inama nagira abantu nuko iyi poromosiyo ari amahirwe adaheza umuntu numwe kandi adafite icyo agendeyeho, rero umufatabuguzi wese wa Tigo namushishikariza kubyizera agakomeza kugerageza amahirwe ye akina inshuro zose ashoboye kuko wabona ejo ari we amahirwe asekeye.

Ubuyobozi bwa Tigo ndabushimira ko bwatekereje guteza imbere abanyarwanda bose muri rusange bubagezaho amafaranga ahagije yabafasha kwiteza imbere muburyo butandukanye.  Nkanjye ubu ngiye kuba nabasha guteza imbere ubucuruzi bwanjye muburyo butunguranye ntatekerezaga ko bwabaho rwose.

Intego ubu mfite ni ugukomeza gukina muri iyi poromosiyo kugira nzabashe kwegukana miliyoni icumi, kandi nk’umuntu uzwi mugace ntuyemo ndakomeza gushishikariza abantu gukina inshuro zose bashoboye nabo bazabashe kugira amahirwe.

No comments:

Post a Comment