Tuesday, November 15, 2016

Abanyamahirwe bakomeje guhabwa ibihembo byabo

Nitwa Mukariberata Pelagie nturuka mu karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Kibeho, nkaba ndi umuhinzi  mworozi.


Namenye ibijyanye na poromosiyo ya Ba Miliyoneri binyuze mu butumwa bugufi Tigo yohereje buvuga ko hari amahirwe yo gutsindira amafaranga ku munsi agera muri miliyoni eshanu aho umuntu akanda *155# cyangwa agahamagara kuri 155 akaba yinjiye mu banyamahirwe batsindira amafaranga buri munsi.

Nkimara kubona ubwo butumwa bugufi nahise ntangira kujya nkina nkoresheje amafaranga magana abiri ku munsi, ngeraho nkajya nkina nkoresheje amafaranga ijana, bampamagaye rero hashize igihe gito nkina bambwira ko natsindiye miliyoni birantungura cyane pe. Bakimara kumpamagara nishimye cyane birandenga kuko numvaga ko bitashoboka, ndetse nshimira Imana yampaye aya mahirwe.

Nubwo nsanzwe ndi umuhinzi mworozi, ndumva aya mafaranga azamfasha gutangira undi mushinga mu buryo bwo kwiteza imbere kurushaho.

Ubuyobozi bwa Tigo ndabushimira cyane kubw’ iyi poromosiyo kuko n'ikintu cyiza batekereje gukorera abafatabuguzi bayo, nkanjye ubu byandenze ndishimye cyane pe nakinaga nshidikanya ko bitabaho ko ntsinda, ariko ikigaragara nuko iyi poromosiyo yuzuyemo ubunyangamugayo bwa mpesheje kuba umunyamahirwe.

Ikintu nashishikariza abantu bose bashidikanya kuri iyi poromosiyo,  ni ukuyizera kuko ntakindi ishingiyeho uretse amahirwe , nababwira bagakina  inshuro nyinshi kugirango bashobore kwiha amahirwe.

No comments:

Post a Comment