Thursday, November 10, 2016

Aya mafaranga agiye kumfasha gutangira umushinga natekereje nkimara kwiga - Nyirahabimana Theodette

Nitwa Nyirahabimana Theodette, ntuye mu karere ka Kamonyi, akagari ka Gihara, umudugudu wa Rubona, nkaba maze umwaka ndangije kwiga amashuri yisumbuye ntakazi ndabona.


Impamvu ndi hano ku cyicaro gikuru cya Tigo nuko naje gufata ibihembo natsindiye muri poromosiyo ya Ba Miliyoneri.

Namenye ibijyanye na poromosiyo ya Ba Miliyoneri binyuze mu butumwa bugufi Tigo yanyoherereje buvugako hari poromosiyo yitwa Ba Miliyoneri aho umuntu akanda *155# cyangwa akohereza ijambo ”TIGO” mu nyuguti nkuru kuri 155 akaba yiyandikishije mu banyamahirwe batsindira amafaranga agera muri miliyoni eshanu ku munsi.

Nkimara kumenya iby’ iyi poromosiyo nahise ntangira kujya nshaka ama inite nkagerageza gukina mu cyumweru uko nshoboye, ubu bakaba bampamagaye maze igihe kingana n’ibyumweru bitatu nkina.

Bampamagaye hari ahantu mvuye ndi kuri moto, mbanza kumva ko ataribyo binsaba kuva kuri moto barongera barampamagara babinyumvisha neza. Ariko kubera ibyishimo byinshi sinabyumvaga neza naje kubyemera ari uko banyoherereje ubutumwa bugufi bumbwira kuza kuri Tigo gufata ibihembo byanjye. Nishimye cyane pe kuburyo ntabasha gusobanura.


Nki rangiza kwiga narimfite igitekerezo cyo gutangira umushinga ariko mbura ubushobozi, none nyuma  yo gutsindira miliyoni imwe muri poromosiyo ya Ba Miliyoneri ngiye kubasha kuwutangira kugirango nanjye niteze  imbere uko nshoboye.

Sinzi ikintu naha ubuyobozi bwa Tigo kuko bumfashije guhindura ubuzima bwanjye, gusa ndabushimira cyane kubw’igitekerezo cyiza cya poromosiyo ya Ba Miliyoneri bagize, iki ni igikorwa cyiza cyo gushimira abafatabuguzi ba Tigo.

Ntabwo mpagarika gukina, ubu ngiye gukomeza nkine kurushaho wenda amahirwe yakongera akansekera nkatsindira na ziriya miliyoni icumi z’igihembo nyamukuru.


No comments:

Post a Comment