Tuesday, November 10, 2015

"Nubu byandenze pe, Imana yarakoze"- Beligne




1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.

Nitwa Beligne Uwanyiligira, Ntuye Sonatube muri Kicukiro,ndi umu mama w’abana 3 nkaba mfite imyaka 49.
Nkora mu mushinga w’abanyamerika.
Uwanyiligira Benigne watsindiye miliyoni 5 za mbere muri Tigo Bonane hamwe n'umuyobozi mukuru wungirije wa Tigo Rwanda


2. Tigo Iguhamagara ninjoro, ukumva watsindiye miliyoni 5 wumvise umeze gute?
Byandeze, nananiwe no kuvuga, nkubu umbajije ibyo navuze nimugoroba sinabyibuka.
Nari nicaye muri salon, nari kumwe n’abana, nari nababwiye ngo bambwire nibitangira kuri RTV kuko bwari ubwambere ngiye kureba. Noneho ndicara ndareba,umwana mo murugo arareba ati “ Mama, dore numero yawe”Mfata telephone, njya mucyumba anita arampamagara, tuvugana mureba ariko numvaga ntazi aho ndi numvaga ubwoba, munda harandya,abantu barampamagara noneho birandenga nubu byandenze pe. Imana yarakoze.

4. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?
Azangirira akamaro cyane, kuko ni amafaranga menshi peee. Aka kanya sinavuga neza icyo nzakora, ariko nzicara n’umuryango, turebe umushinga twakora utwungura kugirango atazapfa ubusa. Nugushaka umushinga uzatwungura, kugirango tugire icyo tugeraho.

5. Promotion wayimenye gute?Tigo umaze igihe kingana gute iyikoresha?
Natangiye gukoresha tigo ikigera mu Rwanda, ariko ama promosiyo sinayajyagamo cyane, nyikoresha cyane kuri Tigo Cash, ikora neza cyane, ifasha abantu iramfasha mu rugo nkiyo abana hari icyo bakeneye, barambwira nkohereza kuri Tigo cash. Promosiyo nayimenye nsomye kuri website yitwa Igihe.

6. Wakoreshaje angahe se?
Nakoresheje amafaranga 3000 yose hamwe, nagiye gusenga, mvuyeyo mbwira umwana ucuruza nti mpa ikarita ya 2,000 ndataha ndayikoresha irashira. Bukeye numva ngo umwana watsinze bwa mbere yari yakoresheje 400 gusa ngura indi karita ya 500 mugitondo,  n’andi 500 kumugoroba.
Ariko  nakinaga nunva mfite icyizere, hari igihe Imana iba yagupangiye, nta mpamvu rero zo kwibuza umugisha.

7. Ese uzakomeza ukine?
Ubu buri mwana muha amafaranga 300, ngo akine njye nzakomeza nkine, tuzatombora dukine kugeza irangiye.

8. Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Icyo nababwira nukubakangurira gukina, abantu benshi bambazaga ibanga, nkababwira ko ari amahirwe pe. Uko wifite ukine nabakangurira kumenya ko ni ibintu nkibi ni byiza pe. Bakine nta bwoba kuko umunyamahirwe ashobora kuba ari umuntu ushidikanye.

No comments:

Post a Comment