Wednesday, November 18, 2015

"Nahise niyamira nti Imana igira neza kweli" - Agnes



Uwitwa Agnes Uwimana ukomoka muri mu murenge wa Rugango, akarere ka Ruhango yagize amahirwe yo kwegukana miliyoni muri Tigo Bonane. Agnes afite imyaka 30, arubatse, afite abana b’abakobwa babiri, umwe w’imyaka 7, n’undi w’imyaka 3.
 



1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.

 Nitwa Agnes Uwimana, mfite imyaka 30 ndubatse mfite abana 2 nkaba ncuruza imbuto mw’isoko rya Ruhango.”

2. Tigo Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Agnes: “Bampamagaye ndi mu rusengero ndasohoka ntazi umuntu umpamagaye, nditaba numva ni umunyamakuru Anita, mpita niyamira nti Imana igira neza kweli, ihise isubiza amasengesho yanjye. Numvise nishimye cyane


3. Ese aya mafaranga utomboye uzayakoresha iki?
Agnes: “Aya mafaranga azamfasha kwishyura ishuri ry’abana. Nzanayakoresha kugura ikibanza mw’isoko kuko ubu aho nkorera mpakodesha 6000 ku kwezi. Ikindi nzakora ni ugushora mu bucuruzi kugirango njye nunguka menshi.”

4. Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana iki iyikoresha?
Agnes: “Nayimenye banyohereje message, nongera kubyumva kuri Radio Kiss FM ariko no kuri televisiyo narabibonye. Nabonye wa mwana w’i Nyanza  watomboye akoresheje telefone ya papa we, yanteye nanjye kumva nshaka kwinjira muri iyi promosiyo.

5. Wakoresheje angahe se?
Agnes: “ Natangiye guhamagara 155 icyumweru gishize. Maze gukoresha amafaranga 1,000 gusa. ”
6. Ese uzakomeza ukine?
Agnes: “ Nzakomeza. Harimo amahirwe kandi birashoboka”

7. Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Agnes: “Nababwira ko harimo amahirwe ku bantu bose nabonye umuhungu na se batsindira miliyoni hari n’undi mu mama nabonye yegukanye milioni 5.”


Gerageza amahirwe nawe
Hamagara 155 ushobora kuba umunyamahirwe utsindira ibihembo  byinshi ndetse na cash zishyushye.
Niba uturagura simukadi ya Tigo, gira vuba aya mahirwe atagucika.

Iyo uhamagaye 155, bagukata Frw 100 ugahabwa iminota 2 yo guhamagara, na sms 3 byose bihwanye na Frw 100
Iyo ihaagaye nta kindi usabwa usibye kumva ibisobanuro bya promosiyo.

Ushobora no kwohereza Ijambo bonane kuri 155.

No comments:

Post a Comment