Friday, November 13, 2015

Ku mafaranga 300 gusa, umwana wimyaka 17, yatomboye miliyoni akoresheje telephone ya Se.




Umusore Nizeyimana Gad, yumviye kuri Radio Kiss FM iyi promotion ya tigo, nuko asaba ise Nkundabagenzi Fidele telefoni ngo ahamagare. Ise nawe akaba yari asanzwe abizi ndetse yarabibonye no kuri television Rwanda ahita abyumva vuba atiza umwana telefoni ngo ahamagare 155.





1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.
Fidele: “ Nitwa Nkundabagenzi Fidele,  ndi umuhinzi. Uyu mwana wanjye ni ubanziriza bucura”

Gad: “ Nitwa Nizeyimana Gad, mfite imyaka 17, nkaba niga mu kigo cy’amashuri ES Mutima, mu murenge wa Kibilizi, mu karere ka Nyanza. Niga mu mwaka wa mbere.”


2. Tigo Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Gad :  Numvise ubuzima bugiye kworoha. « 

Fidele: “ Ubwo umwana yatsinze, ahazaza he ni heza, urumva ko ari byiza cyane.

4. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?
Gad :  Nshobora kuguramo icyuma gisya, cyangwa nkaguramo imyaka nkayibika, igiciro cyazazamuka nkogera nkayisubiza.

Fidele: “ Nkumutera nkunga mu gukina ino promosiyo, ndetse nk’umujyanama w’umuhungu wanjye, nzamugira inama yuko twayakoresha neza. Dushobora kugura ubutaka kuko nabwo n’ikintu gikomeye bugenda bwiyongera agaciro. Uko bigaragara aracyari muto, ibintu byose biri mu maboko yacu. Ntabwo ariya mafaranga twayafata ngo tuyangize kuko nzi ukuntu gushaka amafaranga birushya

5. Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana gute iyikoresha?
Fidele: “Nabibonye kuri televisiyo, nkabona uburyo babyamamaza, ukuntu ama nimero aba yikaraga ku mashini, nkabona n’abatsinda nibwo naje kubona ko nta karengane kabamo umwana rero abinsabye ndamwemerera.”

Gad: “Numvise Sandrine Isheja ayamamaza kuri Kiss FM.

6. Wakoresheje angahe se?
Gad : «Papa yantije telefoni nshyiramo 100 ndahamagara, ubwa kabiri ndongera ndamutira nshyiramo 200 ndahamagara. Nakoresheje amafaranga 300 gusa. »

7. Ese uzakomeza ukine?
Nzakomeza mpamagare 155 kuko ndashaka no gutsindira miliyoni 5. Ubwo ibikorwa nzaba napanze bizaba byiyongereye.


8. Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Fidele: “ Njye ndashishikariza ababyeyi, gutiza abana telefoni ngo nabo bagerageze burya abana bagira n’imigisha myinshi cyane.”

Gad: “ Nabwira abantu ko bagomba guhamagara, ntibarekere aho. Ntibakine rimwe ngo barekere, bagomba guhamagara bizeye kuko ntago ari abantu bazi, kandi nta kimenyane kirimo, ni amahirwe.”


No comments:

Post a Comment