Tuesday, December 13, 2016

Nashimye Imana cyane- Mukarusagara Betha



Nitwa Mukarusagara Beatha, nturuka Kacyiru  nkaba nkora akazi ko guteka.
Tigo yampamagaye ku mugoroba imbwira ko natsindiye amafaranga miliyoni imwe, birasnhimsiha cyane ndasakuza nshima imana icyo gihe byari byandenze. 




Iyi poromosiyo nayimenye  guhera umwaka ushize ariko sinakinnye. Uyu mwaka nayibonye kuri televiziyo mbona abatsinze nuko nanjye ntangira gukina kuko navugaga nti wenda amahirwe yansekera. 

Burya amafaranga ubonye bigutunguye nka miliyoni bisaba kwicara ukabanza ugatekereza icyo wayakoresha witonze, ariko aya mafaranga mbonye ndunva nzayaguramo ikibanza. 

Ndashimira abayobozi ba Tigo kuko hari benshi bakomeje gushidikanya kuri iyi poromosiyo bakeka ko ari ukubeshya, ariko nyuma yo gutsinda nabonye ko iyi poromosiyo batarobanura ku butoni rwose irimo ukuri. 

Icyo nabwira abashidikanya nuko inumero yatsinze ariyo ihabwa amahirwe, buri wese rero yagerageza agakomeza agakina ntacike intege kuko amahirwe nawe yamusekera.

No comments:

Post a Comment