Thursday, December 1, 2016

Abanyeshuri bari mu biruhuko nabo baba ba miliyoneri - Muhawenawe Emerita

Nitwa Muhawenawe Emerita, nkaba ntuye mu karere ka karongi mfite imyaka 19, ndi umunyeshuri.


Poromosiyo ya Ba Miliyoneri nayimenye nkigera mu kiruhuko nasubijeho simukadi yanjye nuko mbona ubutumwa bugufi buvuga ko nshobora gukanda *155# nkaba naba umunyamahirwe utsindira amafaranga, nza no kubyumva kuri radiyo, nkajya mbibona no kuri televiziyo, nuko ntangira gukina gutyo mvuga nti wenda wabona amahirwe nanjye angezeho.

Tigo ikimara kumpamagara nishimye cyane, kuburyo abantu twari kumwe bagize ngo ngize ikindi kibazo. Twari turi kureba televiziyo ariko njye njya kuryama gato kuko numvaga ntameze neza, nuko nshyira telefone kuri chargeur, nuko numva barampamagaye bambwira ko natsindiye Miliyoni imwe, ibyishimo birandenga.
Aya mafaranga ntsindiye icyo agiye kumfasha ni ugufasha ababyeyi banjye kundihirira amashuri nkarangiza kwiga.

Tigo ndayishimira cyane kuko rwose inkoreye ibintu bindenze, nubu sindabyunva, mpuye n’umuyobozi namushima nkamusabira umugisha ku Mana.
Abashidikanya nababwira ko ntawe umenye icyo Imana yamuteganyirije ku buryo nabashishikariza kwiha amahirwe kuko poromosiyo igikomeza wenda nabo batsinda.

Abanyeshuri bari mu biruhuko nababwira ko nabo basaba ababyeyi babo kugerageza amahirwe, kuko abenshi bafite telefone ariko ntibibuka ko iyi poromosiyo nabo yabagira aba miliyoneri. 

No comments:

Post a Comment