Tuesday, December 6, 2016

Abantu bagishidikanya kuri iyi poromosiyo rwose bararangaye- Nsanzumuhire Emmanuel



Nitwa Nsanzumuhire Emmanuel. Nkorera mu mugi wa Kigali ariko iwacu ni I Butare.
Tigo impamagara ikambwira ko natsindiye miliyoni byaranshimishije cyane. 




Bampamagaye nvuye mu kazi, nuko bambwira ko ndi umunyamahirwe watsindiye amafaranga miliyoni mbanza kutabyemera ariko nyuma abantu bakomeje kumpamagara bambaza uko nakinnye ngo ntsinde nibwo naje kubyemera koko neza, nuko biranshimisha cyane. 

Poromosiyo ya Ba Miliyoneri, nayunvishe kuri radiyo bayamamaza nuko nkurikirana amabwiriza n’ibisabwa nuko nanjye ntangira gukina. 

Aya mafaranga ntomboye azamfasha muri byinshi ariko cyane cyane azamfasha mu kwiteza imbere, nkubu ndatekereza kugura inzu wenda nkayigira inzu y’ubucuruzi nanjye ikajya inyinjiriza amafaranga make yamfasha mu buzima busanzwe nkajya nanayibukiraho ko ari impano nakuye muri Tigo. 

Ndamutse mpuye n’umuyobozi wa Tigo namushimira cyane, izi poromosiyo ntabwo twari dusanzwe tuzizi ariko urabona ko tugenda tuzimenya kandi ukabona ko zigenda zifasha abantu. Namushimira cyane nkamubwira ko icyi gikorwa ari cyiza ku bafatabuguzi ba Tigo kuko kibafasha kwiteza imbere. 

Abantu bagishidikanya kuri iyi promosiyo rwose bararangaye, nubu abampamagaye bambaza uko bigenda, nababwiraga ko ibanga nta rindi ari ugukina bakagerageza amahirwe kuko niba batarakina bararangaye cyane.

No comments:

Post a Comment