Hatungimana Jean Baptiste, Umuhinzi wo mu karere ka
Gisagara abonye igishoro nyuma yo gutsindira miliyoni muri TIGO BONANE
Hatungimana Jean Baptiste |
Noah umwe mu bakozi ba Tigo ageza kuri Baptiste igihembo cye. |
1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye,
n’icyo ukora.
Nitwa
Hatungimana Jean Baptiste, nkaba nkomoka mu ntara y’amajyepfo , akarere ka
Gisagara, umurenge wa Mukindo. Mfite imyaka 45, ndubatse mfite abana babiri.
umuhungu wanjye mukuru ari mu wa gatanu mu mashuri yisumbuye
Ndi
umuhinzi, mpinga intsina izi zije vuba. Mbese ni urutoki
ruvuguruye
2. Tigo
Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Ubwa mbere
sinumvise neza ko telefne iri guhamagara, numvise ibyishimo bindenze, ndetse
mbanza no gushidikanya mbere yo kubyemera, nyuma biba ngombwa ko bansobanurira
bihagije. Nyuma naje kubonana n’umuntu watsinze niwe wabashije kumbwira
ko izo nimero arizo ariko mbere yuko njya gukina muri Tigo Bonane nari nizeye
rwose ko nshobora gutsinda.
4. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha
iki?
Azamfasha mubyo
nsanzwe nkora binzanira inyungu ariko murabizi amafaranga ntago ajya agwira ubu
rero mboye igishoro gikwiye kubyo nsanzwe mfite rero ni iby’inyungu. Kubona
amafaranga angana gutya atari ideni atari ayo uzasubira nta byishimo birenze
ibyo, ni indi nyungu ku mirimo ndimo gukora.
5. Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana gute iyikoresha?
Nsanzwe nkoresha Tigo mu guhamagara,
ndetse no kuvugana n’abahinzi bagenzi banjye.
6. Wakoresheje angahe se?
Nahamagaye iminsi
2 gusa. Ku wa gatandatu nakoresheje amafaranga 1,400 ku cyumweru sinahamagaye,
ku wambere nkoresha amafaranga 2900. Icyo abantu basa n’abatumva neza, nuko ayo
mafaranga yose nakoreshe nahawe iminota yo gumahagara no kwandika SMS by’ubuntu.
Mbese urebye neza gukina bisa nkaho ari ubuntu.
7. Ese uzakomeza ukine?
Cyane! Ndakomeza
nkine, mfite ikizere 100% ko izo miliyoni 5 nzazitwara.
8. Ese ni iki wabwira abantu bakiri
gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Nukubizeza ko
bishoshoka ko batsinda. Kuva natsinda abantu bakomeje kumbaza uko nabikoze nababwiye
ko nari mfite icyizere, nkakomeza gukina nshyizemo imbaraga, rero nabo nibagire
kwizera bageregeze amahirwe yabo.
No comments:
Post a Comment