Yari umukozi wo mu rugo,
ubu agiye gushinga boutique yikorere ndetse agure n’ikibanza.
Umusore HITIYISE ALPHONSE afite imyaka 28 akaba yakoraga akazi ko
murugo. Akomoka mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Runda ariko akorera Kacyiru.
Yabyirutse akunda
gucuruza akaba yarafite indoto ko umunsi umwe yazashinga iduka rye akaba
umucuruzi.
HITIYISE Alphonse agezwaho igihembo cye |
1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho
utuye, n’icyo ukora.
“Nitwa Hitiyose Alphonse, mfite imyaka 28,
nkomoka mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Runda nkora akazi ko murugo, hano
Kacyiru hafi na police.”
2. Tigo Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye miliyoni 1
wabyakiriye ute?
Alphonse:”Nari naranditse numero ihamagara abatsinze muri telefone yanjye nyita “TIGO
TSINDA”. Ninjoro rero mbona irampamagaye,
nitabye nishimye cyane mbese sinjye warose bucya ngo njye kuri tigo gufata
ibihembo natsindiye.
4. Ese aya
mafaranga utomboye azayakoresha iki?
Alphonse:”Natekerezaga ko ningira amahirwe ngatsinda, nkabona
amafaranga azamfasha kuzamuka akanshyira mu yindi mikorere mbese nkajya mu rundi rwego,
kuko ni amafaranga afatitse kandi aziye rimwe. Ndabanza mbitekerezoho neza,
nshobora no kuguramo umutungo utimukanwa.Intego yanjye ni ukuba umucuruzi, iyi
mari Tigo Impaye nzayikoresha nshinga iduka cyangwa boutique. Ariko nanone nshobora
kuguramo umutungo utimukanwa.”
5. Promosiyo
wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana gute iyikoresha?
Alphonse:”Nabonye message ya Tigo imbwira ngo mpamagare 155 nshobora gutsindira
miliyoni. Ndongera mbibona kuri televisiyo y’u Rwanda. Ya numero ihamagara
abantu 0722123123 nahise nyandika muri telefone yanjye nyita TIGO TSINDA.”
6. Wakoresheje angahe se?
Alphonse:” Nakoresheje amafaranga 3,600 gusa. Icyumweru cyambere nakoresheje 600 noneho nza
kuguza mabuja ibihimbi bitanu mwemerera ko azayakata ku mushahara nuko ngura
indi karita y’amafaranga 2,000 ndayahamagaza n’injoro nongeye nkoresha
amafaranga 1,000 maze kubona kuri RTV umuntu watomboye.”
7. Ese uzakomeza ukine?
Alphonse: “Nzakomeza cyane. Ngira ukwizera kandi
ndahamyako iyi promosiyo itanga amahirwe ku bantu bose, ndetse nabamaze
gutsinda bemererwa gukomeza.”
8. Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva
ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Alphonse: “Njye nabonye wa mu mama watsindiye miliyoni
5 , bintera amatsiko cyane, mbonako nanjye ayo mahirwe nayabona ndagerageza, none
abantu bose nabagira inama yo kugerageza amahirwe yabo.”
No comments:
Post a Comment