Nzeyimana Laurent, umusore
wimyaka 25, ubu agiye kubasha kubaka inzu.
Yatangiye
kwitabira Tigo bonane kuva yatangira ku cyumweru agira amahirwe yo gutombora miliyoni 5. Ku myaka 25 Laurent atuye mu murenge wa Rusoroso, Akarere
ka Gasabo arubatse akaba afite umwana umwe akaba akora kuri depot ya Bralirwa
iba Kabuga.
Nyuma
yo gutsindira amafaranga muri Tigo Bonane, Laurent afite umugambi wo kubaka
inzu ye akava mu bukode.
Nzeyimana Laurent ahabwa igihembo cye n'umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda Tongai Maramba |
1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye,
n’icyo ukora.
“Nitwa
Nzeyimana Laurent, Mba mu murenge wa Rusosoro mu karera ka Gasabo. Mfite imyaka
25 ndubatse mfite umugore n’umwana umwe ubu wujuje umwaka umwe.Nkora akazi kuri
depot ya bralirwa iba Kabuga.”
2. Tigo Iguhamagara n’ijoro,
ukumva watsindiye "miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Laurent: “ eh , byaranshimishije cyane, bigaragara ko
ari n’amahirwe. Ni ibitangaza ngomba kwishimira.”
3.
Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?
Laurent: “ Ngomba gutekereza neza, kuko ni amafaranga
menshi. Ariko icyambere ndumva ngomba gushakamo iyanjye nzu. Nshobora no
kuzaguramo moto kuko mfite uruhushya rwo kuyitwara (Permis), bishobotse nkanayikoreshereza.”
4.
Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana gute iyikoresha?
Laurent: “Nabonye SMS kuri telefone icyumweru kimwe
mbere yuko promosiyo itangira. Ariko noneho njya ndeba televisiyo y’u Rwanda k’umugoroba.”
5.
Wakoresheje angahe se?
Laurent: “nahamagaye incuro zigeze kuri 20”
6.
Ese uzakomeza ukine?
Laurent:
“Cyane, kuko ubu ni nk’igishoro mbonye. Ndakomeza ngerageze kuko
mfite andi mahirwe”
7.
Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda
babona?
Laurent: “Nabwira
abantu kugerageza amahirwe bakitabira nabo bakabona amahirwe yo gutsinda”
No comments:
Post a Comment