Uwitwa
Agnes Uwimana ukomoka muri mu murenge wa Rugango, akarere ka Ruhango yagize
amahirwe yo kwegukana miliyoni muri Tigo Bonane. Agnes
afite imyaka 30, arubatse, afite abana b’abakobwa babiri, umwe w’imyaka 7,
n’undi w’imyaka 3.
1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye,
n’icyo ukora.
“Nitwa
Agnes Uwimana, mfite imyaka 30 ndubatse mfite abana 2 nkaba ncuruza imbuto mw’isoko
rya Ruhango.”
2. Tigo Iguhamagara
n’ijoro, ukumva watsindiye miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Agnes: “Bampamagaye
ndi mu rusengero ndasohoka ntazi umuntu umpamagaye, nditaba numva ni
umunyamakuru Anita, mpita niyamira nti Imana igira neza kweli, ihise isubiza
amasengesho yanjye. Numvise nishimye cyane”
3.
Ese aya mafaranga utomboye uzayakoresha iki?
Agnes: “Aya
mafaranga azamfasha kwishyura ishuri ry’abana. Nzanayakoresha kugura ikibanza
mw’isoko kuko ubu aho nkorera mpakodesha 6000 ku kwezi. Ikindi nzakora ni
ugushora mu bucuruzi kugirango njye nunguka menshi.”
4. Promosiyo wayimenye gute?
Tigo umaze igihe kingana iki iyikoresha?
Agnes: “Nayimenye banyohereje message, nongera kubyumva kuri Radio Kiss FM ariko
no kuri televisiyo narabibonye. Nabonye wa mwana w’i Nyanza watomboye akoresheje telefone ya papa we, yanteye
nanjye kumva nshaka kwinjira muri iyi promosiyo.”
5.
Wakoresheje angahe se?
Agnes: “ Natangiye guhamagara 155
icyumweru gishize. Maze gukoresha amafaranga 1,000 gusa. ”
6.
Ese uzakomeza ukine?
Agnes: “ Nzakomeza. Harimo amahirwe kandi birashoboka”
7.
Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda
babona?
Agnes: “Nababwira
ko harimo amahirwe ku bantu bose nabonye umuhungu na se batsindira miliyoni hari
n’undi mu mama nabonye yegukanye milioni 5.”
Gerageza amahirwe nawe
Hamagara 155 ushobora kuba umunyamahirwe utsindira
ibihembo byinshi ndetse na cash zishyushye.
Niba uturagura simukadi ya Tigo, gira vuba aya
mahirwe atagucika.
Iyo uhamagaye 155, bagukata Frw 100 ugahabwa
iminota 2 yo guhamagara, na sms 3 byose bihwanye na Frw 100
Iyo ihaagaye nta kindi usabwa usibye kumva
ibisobanuro bya promosiyo.
Ushobora no kwohereza
Ijambo bonane kuri 155.
No comments:
Post a Comment