1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye,
n’icyo ukora.
Nitwa Niyomugabo Bertin ntuye i remera mu mujyi wa Kigali nkaba nkora ibintu
bijyanye na decoration.
2. Kumugoroba, Tigo Iguhamagara,
ukumva watsindiye miliyoni wumvise umeze gute?
Nabifashe neza ariko byabanje kungora kubyakira kuko
ntabyunvaga neza, impanvu akaba ari uko ari ubwa mbere ntomboye muri tombola iyo ariyo
yose, byumwihariko muri promosiyo ya Tigo.
3. Ese niki Tigo yagufashije wunva
kigiye guhinduka mu buzima bwawe kubera iyi miliyoni utomboye uyu munsi?
Urebye ibigiye guhinduka ni byinshi.
Mu buzima bwanjye ubusanzwe mu kazi nkora, nsa nkukorera abandi, ubu icyo aya
mafaranga ashobora kumfasha nuko nshobora wenda gutangira nanjye nkikorera
nkafungura business yanjye aho abantu bazajya bansanga. Ubundi ubusanzwe
nkorera kuri telefone kugirango mbone akazi, ariko muri aya mafaranga
nashyiraho ahantu hahoraho abankeneye muri decoration bazajya bansanga
hafatika.
4. Ese tigo umaze igihe kingana gute uyikoresha? Iyi promosiyo ya Tigo Bonane, ese wayimenye gute?
Tigo
maze igihe kinini nyikoresha, nkaba nyimaranye imyaka 5. Ibyo gutangira gukina
byo nakinnye iminsi ibiri, nkina inshuro 8
mpamagara kuri 155. Promosiyo ya bonane nayimenyeye kuri message Tigo yohereje akaba
ari nabwo natangiye ngerageza amahirwe.
5. Ese uzakomeza Ukine?
Ntabwo
nahagarara gukina kuko ubundi murijye mfite gahunda yo gukomeza kugerageza amahirwe
wenda na miliyoni 5 nkazitwara.
6. Ese ni iki wabwira
abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Abantu bashidikanya ni benshi cyane,
kandi nanjye nari mbarimo uretse ko ubu ntakibarimo. Benshi babifata nkibidashoboka
ariko ndagirango mbabwire ko byose birashoboka. Iyo tombola itangiya bajye
bigirira icyizere bunve ko nabo amahirwe y’abasekera. Bagenzi banjye bakimenya
ko natsinze abadafite simukadi bose bahise bajya kuzigura kugirango bitabire
iyi promosiyo, n’abazifite nabo bahise bampamagara bambaza uko babigenza ngenda
mbasobanurira ubu nabo bari gukina.
No comments:
Post a Comment