1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye,
n’icyo ukora.
Nitwa Rutare
Pierre, nkaba ntuye mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Kiziguro nkaba ndi
umuhinzi mworozi.
Rutare Pierre hamwe n'umuyobozi wa Tigo Rwanda Tongai Maramba |
2. Kumugoroba, Tigo Iguhamagara,
ukumva watsindiye miliyoni wumvise umeze gute?
Nunvishe nishimye, ntawe
bitashimisha, maze iminsi ngurishije akamasa kanjye maze ngura ka televiziyo
nkajya nkurikira amakuru yose. Njye natangiye gukina ku wa mbere, none ntomboye
ku wa gatanu, Imana niyo yambwiye ngo kina wabona utsinze. Nakandaga 155
bakanca amafaranga 100, rwose ku wa gatanu mba ndatomboye.
3. Ese niki Tigo yagufashije wunva
kigiye guhinduka mu buzima bwawe kubera iyi miliyoni utomboye uyu munsi?
Ikintu Tigo imfashije ni ukumpa
ibyishimo birenze, kandi ngiye no kugenda nyishishikariza abantu mbese bose
bayimenye, umugore wanjye amaze kubona ko maze gutombora nawe yahise ajya muri
Tigo, hari n’umwana wanjye nawe uherutse kugura telefone nawe namushyize muri
Tigo, ubu n’abaturage bose mu mudugudu wanjye n’akagali nabo ndabashyira muri
Tigo, iki cyo rwose ni tayali.
4. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?
Ubu mfite inka 4 ariko nta mpfizi
ngira, ubu aya mafaranga ngiye kuyaguramo impfizi, ubundi asigaye nyakoreshe mu
gukorera neza urutoki rwanjye.
5. Ese uzakomeza Ukine?
Ahubwo ubu ndi gukina kurusha uko
nakinnye mbere kuva ku wa gatanu ushize, ubu rwose ndashishikaye. Nashyizemo n’umugore
n’umwana bose ngo nabo bagerageze amahirwe, ubu noneho kubera nayikunze njye
kujya nyirahira nkuwampaye inka kuko nubundi Tigo Bonane impaye inka.
6. Ese ni iki wabwira
abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Abantu
bagishindikanya njye mbona bakeneye ubukangurambaga kugirango babyunve bemenye
ko amahirwe yabasekera. Njye ndabona abantu benshi bazayitabira kuko iyi
promosiyo rwose ni nziza pe, Tigo ihora izana ibyiza kandi ihorana udushya mu
bakiliya bayo, ahubwo mwitegure abantu benshi bazakina kuko umurenge wanjye
bose nasize baguze simukadi kandi batangiye gukina.
No comments:
Post a Comment