Umusore Nizeyimana Gad, yumviye kuri Radio Kiss FM iyi
promotion ya tigo, nuko asaba ise Nkundabagenzi Fidele telefoni ngo ahamagare. Ise
nawe akaba yari asanzwe abizi ndetse yarabibonye no kuri television Rwanda
ahita abyumva vuba atiza umwana telefoni ngo ahamagare 155.
1. Twibwire, utubwire
amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.
Fidele: “ Nitwa Nkundabagenzi Fidele,
ndi umuhinzi. Uyu mwana wanjye ni ubanziriza bucura”
Gad: “ Nitwa Nizeyimana Gad, mfite imyaka 17, nkaba niga mu kigo cy’amashuri
ES Mutima, mu murenge wa Kibilizi, mu karere ka Nyanza. Niga mu mwaka wa
mbere.”
2. Tigo
Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Gad :
“ Numvise
ubuzima bugiye kworoha. «
Fidele: “ Ubwo umwana yatsinze, ahazaza he ni heza, urumva ko ari byiza
cyane.
4. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?
Gad :
“ Nshobora
kuguramo icyuma gisya, cyangwa nkaguramo imyaka nkayibika, igiciro cyazazamuka
nkogera nkayisubiza.
Fidele: “ Nkumutera nkunga mu gukina ino promosiyo, ndetse nk’umujyanama
w’umuhungu wanjye, nzamugira inama yuko twayakoresha neza. Dushobora kugura
ubutaka kuko nabwo n’ikintu gikomeye bugenda bwiyongera agaciro. Uko bigaragara
aracyari muto, ibintu byose biri mu maboko yacu. Ntabwo ariya mafaranga
twayafata ngo tuyangize kuko nzi ukuntu gushaka amafaranga birushya
5. Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana gute
iyikoresha?
Fidele:
“Nabibonye kuri televisiyo, nkabona uburyo babyamamaza, ukuntu ama nimero aba
yikaraga ku mashini, nkabona n’abatsinda nibwo naje kubona ko nta karengane
kabamo umwana rero abinsabye ndamwemerera.”
Gad:
“Numvise Sandrine Isheja ayamamaza kuri Kiss FM.
6. Wakoresheje angahe se?
Gad : «Papa yantije telefoni nshyiramo 100 ndahamagara, ubwa kabiri ndongera
ndamutira nshyiramo 200 ndahamagara. Nakoresheje
amafaranga 300 gusa. »
7. Ese uzakomeza ukine?
Nzakomeza mpamagare 155 kuko
ndashaka no gutsindira miliyoni 5. Ubwo ibikorwa nzaba napanze bizaba
byiyongereye.
8. Ese ni iki wabwira abantu bakiri
gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Fidele: “ Njye ndashishikariza ababyeyi, gutiza abana telefoni ngo nabo
bagerageze burya abana bagira n’imigisha myinshi cyane.”
Gad: “ Nabwira abantu ko bagomba
guhamagara, ntibarekere aho. Ntibakine rimwe ngo barekere, bagomba guhamagara
bizeye kuko ntago ari abantu bazi, kandi nta kimenyane kirimo, ni amahirwe.”
No comments:
Post a Comment