1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye,
n’icyo ukora.
Nitwa Beligne Uwanyiligira, Ntuye Sonatube muri
Kicukiro,ndi umu mama w’abana
3 nkaba mfite imyaka 49.
Nkora mu mushinga w’abanyamerika.
Uwanyiligira Benigne watsindiye miliyoni 5 za mbere muri Tigo Bonane hamwe n'umuyobozi mukuru wungirije wa Tigo Rwanda |
2. Tigo Iguhamagara ninjoro,
ukumva watsindiye miliyoni 5 wumvise umeze gute?
Byandeze, nananiwe no kuvuga, nkubu umbajije ibyo
navuze nimugoroba sinabyibuka.
Nari nicaye muri salon, nari kumwe n’abana, nari
nababwiye ngo bambwire nibitangira kuri RTV kuko bwari ubwambere ngiye kureba. Noneho
ndicara ndareba,umwana mo murugo arareba ati “ Mama, dore numero yawe”Mfata
telephone, njya mucyumba anita arampamagara, tuvugana mureba ariko numvaga
ntazi aho ndi numvaga ubwoba, munda harandya,abantu barampamagara noneho birandenga
nubu byandenze pe. Imana yarakoze.
4. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?
Azangirira akamaro cyane, kuko ni amafaranga menshi
peee. Aka kanya sinavuga neza icyo nzakora, ariko nzicara n’umuryango, turebe
umushinga twakora utwungura kugirango atazapfa ubusa. Nugushaka umushinga
uzatwungura, kugirango tugire icyo tugeraho.
5. Promotion wayimenye gute?Tigo umaze igihe kingana gute
iyikoresha?
Natangiye gukoresha tigo ikigera mu Rwanda, ariko ama
promosiyo sinayajyagamo cyane, nyikoresha cyane kuri Tigo Cash, ikora neza
cyane, ifasha abantu iramfasha mu rugo nkiyo abana hari icyo bakeneye,
barambwira nkohereza kuri Tigo cash. Promosiyo nayimenye nsomye kuri website
yitwa Igihe.
6. Wakoreshaje angahe se?
Nakoresheje amafaranga 3000 yose hamwe, nagiye
gusenga, mvuyeyo mbwira umwana ucuruza nti mpa ikarita ya 2,000 ndataha ndayikoresha
irashira. Bukeye numva ngo umwana watsinze bwa mbere yari yakoresheje 400 gusa
ngura indi karita ya 500 mugitondo, n’andi
500 kumugoroba.
Ariko nakinaga
nunva mfite icyizere, hari igihe Imana iba yagupangiye, nta mpamvu rero zo
kwibuza umugisha.
7. Ese uzakomeza ukine?
Ubu buri mwana muha amafaranga 300, ngo akine njye
nzakomeza nkine, tuzatombora dukine kugeza irangiye.
8. Ese ni iki wabwira abantu bakiri
gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Icyo nababwira
nukubakangurira gukina, abantu benshi bambazaga ibanga, nkababwira ko ari
amahirwe pe. Uko wifite ukine nabakangurira kumenya ko ni ibintu nkibi ni byiza
pe. Bakine nta bwoba kuko umunyamahirwe ashobora kuba ari umuntu ushidikanye.
No comments:
Post a Comment