Monday, November 23, 2015

Numvise ko amahirwe angezeho- Twagirimana Fabien




1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.

Nitwa Twagirimana Fabien, Mfite imyaka 19. Iwacu ni  mu murenge wa Jali, akarare ka Gasabo. Nkora akazi ko murugo, Kimironko.”

Twagirimana Fabien ahabwa igihembo cye


2. Tigo Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye "miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Fabien: “Numvise koko ko amahirwe angezeho, byanshimishije cyane, sinongeye kubasha gusinzira.”

3. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?
Fabien: “ Nzakoresha amwe ngure ikibanza. Ayandi nzayashora muri boutique, noneho amafaranga nzunguka nzayakoresha nubaka inzu.”

4. Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana gute iyikoresha?
Fabien: “Nabanje kubona message ya tigo, imbwira ngo nitabire promosiyo. Nyuma yaho hari umukobwa wampamagaye, arabimbwira, arabinshishikariza cyane icyo gihe yarambwiye ati niyo washyiramo ibihumbi icumi ukabona miliyoni ntakibazo.”

5. Wakoresheje angahe se?
Fabien: “ ngereranyije ni nka Frw 5,000”

6. Ese uzakomeza ukine?
Fabien: “Amahirwe twese turayagira, nzakomeza cyane nshyizemo imbaraga”
7. Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Fabien: “Igihe natangiye kwitabira iyi promosiyo hari abantu bagerageje kunca intege. Ariko uyu munsi bari kwicuza impamvu bo batiyitabiriye kuko ubu amahirwe narayagize nabo rero ni bigeragereze  burya ntawe utagira amahirwe.”

Gerageza amahirwe nawe
Hamagara 155 ushobora kuba umunyamahirwe utsindira ibihembo  byinshi ndetse na cash zishyushye.
Niba uturagura simukadi ya Tigo, gira vuba aya mahirwe atagucika.

Iyo uhamagaye 155, bagukata Frw 100 ugahabwa iminota 2 yo guhamagara, na sms 3 byose bihwanye na Frw 100
Iyo ihaagaye nta kindi usabwa usibye kumva ibisobanuro bya promosiyo.

Ushobora no kwohereza Ijambo bonane kuri 155.


Thursday, November 19, 2015

WorldRemit and Tigo Rwanda launch instant international money transfers to Tigo Cash mobile wallets New service launched allows international remittance to Tigo Cash mobile wallets



Online money transfer service WorldRemit today launches instant transfers to Tigo Cash mobile wallets in Rwanda. The new service allows WorldRemit customers from over 50 countries from across the globe to send money to Tigo Cash customers in Rwanda. Just like an instant message. 



Tigo Cash in Rwanda offers innovative digital financial services to over 2.6 million people in Rwanda – the main services includes sending and receiving money, merchant payment, Electricity bills and Pay TV, as well as airtime recharge. In recent months, Tigo Rwanda introduced Tigo Sugira, which offers the best interest rates on the market and is first savings account on mobile.

The WorldRemit App already allows people in more than 50 countries to send money to more than 125+ destinations. It is now available to Rwandans living and working abroad, who are estimated to have sent home more than $179m in remittances in 2014, according to the World Bank.[2]

Tongai Maramba, Chief Executive Officer, Tigo Rwanda said: “Tigo Cash has already seen tremendous success and adoption within Rwanda. We hailed our one millionth active customer number recently. One third of our customer base actively users Tigo Cash at least once a month. We welcome WorldRemit as an innovative partner allowing Rwandans abroad to send money home in the most convenient and secure way – from a Smartphone to a Tigo Cash mobile wallet.

Alix Murphy, Senior Mobile Analyst at WorldRemit commented: “For those sending money to Rwanda, our partnership with Tigo Cash sets a new standard: no more extortionate fees, no more waiting in line at convenience stores and cash pick-up locations. Together with Tigo, we make sending money home as easy as sending an instant message.”

[1]World Bank - Global Findex Database 2014

[2]World Bank - Annual Remittances Data 2014

ENDS

Wednesday, November 18, 2015

"Nahise niyamira nti Imana igira neza kweli" - Agnes



Uwitwa Agnes Uwimana ukomoka muri mu murenge wa Rugango, akarere ka Ruhango yagize amahirwe yo kwegukana miliyoni muri Tigo Bonane. Agnes afite imyaka 30, arubatse, afite abana b’abakobwa babiri, umwe w’imyaka 7, n’undi w’imyaka 3.
 



1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.

 Nitwa Agnes Uwimana, mfite imyaka 30 ndubatse mfite abana 2 nkaba ncuruza imbuto mw’isoko rya Ruhango.”

2. Tigo Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Agnes: “Bampamagaye ndi mu rusengero ndasohoka ntazi umuntu umpamagaye, nditaba numva ni umunyamakuru Anita, mpita niyamira nti Imana igira neza kweli, ihise isubiza amasengesho yanjye. Numvise nishimye cyane


3. Ese aya mafaranga utomboye uzayakoresha iki?
Agnes: “Aya mafaranga azamfasha kwishyura ishuri ry’abana. Nzanayakoresha kugura ikibanza mw’isoko kuko ubu aho nkorera mpakodesha 6000 ku kwezi. Ikindi nzakora ni ugushora mu bucuruzi kugirango njye nunguka menshi.”

4. Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana iki iyikoresha?
Agnes: “Nayimenye banyohereje message, nongera kubyumva kuri Radio Kiss FM ariko no kuri televisiyo narabibonye. Nabonye wa mwana w’i Nyanza  watomboye akoresheje telefone ya papa we, yanteye nanjye kumva nshaka kwinjira muri iyi promosiyo.

5. Wakoresheje angahe se?
Agnes: “ Natangiye guhamagara 155 icyumweru gishize. Maze gukoresha amafaranga 1,000 gusa. ”
6. Ese uzakomeza ukine?
Agnes: “ Nzakomeza. Harimo amahirwe kandi birashoboka”

7. Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Agnes: “Nababwira ko harimo amahirwe ku bantu bose nabonye umuhungu na se batsindira miliyoni hari n’undi mu mama nabonye yegukanye milioni 5.”


Gerageza amahirwe nawe
Hamagara 155 ushobora kuba umunyamahirwe utsindira ibihembo  byinshi ndetse na cash zishyushye.
Niba uturagura simukadi ya Tigo, gira vuba aya mahirwe atagucika.

Iyo uhamagaye 155, bagukata Frw 100 ugahabwa iminota 2 yo guhamagara, na sms 3 byose bihwanye na Frw 100
Iyo ihaagaye nta kindi usabwa usibye kumva ibisobanuro bya promosiyo.

Ushobora no kwohereza Ijambo bonane kuri 155.

Tuesday, November 17, 2015

Gahunda ubu ni ukwiyubakira inzu yanjye nkava mu bukode



Nzeyimana Laurent, umusore wimyaka 25, ubu agiye kubasha kubaka inzu.
Yatangiye kwitabira Tigo bonane kuva yatangira ku cyumweru agira amahirwe yo gutombora miliyoni 5. Ku myaka 25  Laurent atuye mu murenge wa Rusoroso, Akarere ka Gasabo arubatse akaba afite umwana umwe akaba akora kuri depot ya Bralirwa iba Kabuga.
 Nyuma yo gutsindira amafaranga muri Tigo Bonane, Laurent afite umugambi wo kubaka inzu ye akava mu bukode. 
Nzeyimana Laurent ahabwa igihembo cye n'umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda Tongai Maramba
 

1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.

“Nitwa Nzeyimana Laurent, Mba mu murenge wa Rusosoro mu karera ka Gasabo. Mfite imyaka 25 ndubatse mfite umugore n’umwana umwe ubu wujuje umwaka umwe.Nkora akazi kuri depot ya bralirwa iba Kabuga.”

2. Tigo Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye "miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Laurent: “ eh , byaranshimishije cyane, bigaragara ko ari n’amahirwe. Ni ibitangaza ngomba kwishimira.”

3. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?
Laurent: “ Ngomba gutekereza neza, kuko ni amafaranga menshi. Ariko icyambere ndumva ngomba gushakamo iyanjye nzu. Nshobora no kuzaguramo moto kuko mfite uruhushya rwo kuyitwara (Permis), bishobotse nkanayikoreshereza.

4. Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana gute iyikoresha?
Laurent: “Nabonye SMS kuri telefone icyumweru kimwe mbere yuko promosiyo itangira. Ariko noneho njya ndeba televisiyo y’u  Rwanda k’umugoroba.”

5. Wakoresheje angahe se?
Laurent: “nahamagaye incuro zigeze kuri 20”

6. Ese uzakomeza ukine?
Laurent: “Cyane, kuko ubu ni  nk’igishoro mbonye. Ndakomeza ngerageze kuko mfite andi mahirwe”
7. Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Laurent: “Nabwira abantu kugerageza amahirwe bakitabira nabo bakabona amahirwe yo gutsinda”