Francois: Nitwa Ntwari Nyandwi
Francois, ntuye mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Karenge, mu kagari ka
Kabasore.
Claude: Nitwa Ntakirutimana Claude,
ntuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Gatsata,akagari ka Nyamabuye, mu mudugudu wa Juru.
Sylvain: Nitwa Dusabumuremyi
Sylvain, ntuye mu karere ka Muhanga, umurenge wa Kiyumba, akagari ka Ruhina.
Ese poromosiyo ya Ba Miliyoneri
mwayimenye gute?
Francois: Njye namenye ibijyanye na
poromosiyo ya Ba Miliyoneri binyuze kuri televiziyo na radiyo aho bavugagako
Tigo yazanye poromosiyo aho umuntu akanda *155# cyangwa agahamagara kuri 155,
akaba yiyandikishije mu banyamahirwe batsindira amafaranga buri munsi. Nguko uko
nahise ntangira gukina.
Claude: Njyewe namenye ibijyanye na poromosiyo ya Ba
Miliyoneri binyuze kuri radiyo ndi muri salon de coiffure aho bahamagaraga
abanyamahirwe batsinze muri poromosiyo. Muri icyo kiganiro niho bahise
batangaza uburyo umuntu yakwinjira muri poromosiyo bavugako buri mufatabuguzi
wese wa Tigo yemerewe gukina yewe nukigura simukadi uwo munsi akaba agira
amahirwe, aho akanda *155# cyangwa agahamagara kuri 155 akaba yinjiye
mubashobora gutsindira amafaranga kumunsi. Nkimara kubyumva nahise ntangira
gukina kugeza ku munsi wejo aho nabashije kuba umunyamahirwe muri iyi tombola.
Sylvain: Njye njya kumenya ibijyane
niyi poromosiyo nabyumvishe mu matangazo yo kuri radiyo Rwanda ndetse mbibona no
kuri televiziyo y’ u Rwanda aho bavugaga ko kugira umuntu yinjire muri tombola
ya Ba Miliyoneri akanda *155# cyangwa akohereza ijambo “TIGO” mu nyuguti nkuru
kuri 155. Kuva ubwo nahise mfata umwanzuro wo gukina muri iyi poromosiyo.
Mwabyakiriye gute bakimara
kubahamagara kuri televiziyo bababwirako
mwatsindiye miliyoni?
Francois: Njye bampamagaye ndi kwa mukuru wanjye hari
ahantu mvuye nanyagiwe cyane, ngiye kumva numva Anita arampamagaye mba mvugije
induru cyane abantu bose bibaza icyo mbaye. Kubyemera byangoye kuburyo ijoro ry’ejo
narimaze nkibaza niba aribyo koko nabashije gusinzira amasaha abiri gusa.
Claude: Njye narimvuye ku kazi ndi mu
kabari, barabanza barampamagara ubwa mbere sinabitaba, bampamagaye ubwa kabiri
nditaba bahita bambwira ko natsindiye miliyoni. Nishimye cyane kuburyo nirutse
mukabari nterura buri wese abantu narindi kumwe nabo bose naraye mbasengereye
kubera ibyishimo.
Sylvain: Njye
bampamagaye ndi mu nama y’ ubukwe, bibanza kunyobera sinabyemera bitewe nuko
nari maze iminsi ibiri yonyine nkinnye muri poromosiyo ya Ba Miliyoneri.
Nishimye cyane ariko sinabasha kugaragaza ibyishimo byanjye nkuko nabyifuzaga
kuko narindi kumwe nabantu bakuze.
Murateganya gukoresha iki
ayamafaranga, niki agiye guhindura mubuzima bwanyu?
Francois: Njye nibwo nkirangiza
kwiga amashuri yisumbuye, nkaba ngiye gukoresha ayamafaranga mugusana inzu
mfite yasenyutseho gato ndetse nkabanteganya no kuyashakamo ikindi kibanza
nkakomeza kwiteza imbere.
Claude: Njye icyo ngiye gukoresha ayamafaranga ni
ukuyagurambo ikibanza nkaza cyubakamo mugihe kizaza nabonye andi mafaranga.
Sylvain: Njye nkunda ubworozi cyane,
nkaba mfite inka imwe ariko kubwibyiza Tigo ingejejeho muri iyi poromosiyo
nkaba ngiye kugura indi nka nkabasha guteza imbere ubworozi bwanjye.
No comments:
Post a Comment