Nitwa Uwimbabazi Feza, ntuye mu murenge wa
Kimironko, akagari ka Nyagatovu, mu mudugudu w’urugwiro nkaba ndi umworozi,
ncuruza amata y’inka.
Impamvu ndi hano kuri Tigo naje gufata
amafaranga angana na miliyoni imwe y’ u Rwanda natomboye muri poromosiyo ya Ba
Miliyoneri.
Namenye ibijyanye na poromosiyo ya Ba Miliyoneri
ari uko Tigo inyoherereje ubutumwa bugufi buvuga ko hari poromosiyo nshyashya
yaje aho ukanda *155# ukaba wiyandikishije mu banyamahirwe batsindira
amafaranga buri munsi. Nahise ntangira gukina bahita bampa ubutumwa bugufi
bumbwira ko ntatsinze ariko nshobora gukomeza gukina nkagerageza amahirwe
yanjye, sinacitse intege narakomeje ndakina bakaba bampamagaye ari ubwa gatatu
nkinnye muri Ba Miliyoneri.
Bampamagaye ari n'ijoro nasize telefone mu rugo
kuko hari abantu nari mperekeje, maze umwana wo murugo aba ariwe witaba
bamubwira ko yatsindiye miliyoni arabahakanira avuga ko atigeze akina. Nyuma
baje ko hereza ubutumwa bugufi nageze murugo ndabibemerera kuko narinziko
nakinnye bahita bambwira ngo nzaze kuri Tigo saa munani gufata amafaranga
yanjye. Nishimye cyane pe ku buryo ntazi ukuntu nabisobanura.
Ndateganya gukoresha amafaranga natsindiye mu
kwagura ubucuruzi bwanjye bw’ amata, nkaba nzashaka ahantu ho gukorera kuko
ubundi nayatangiraga mu rugo.
Inama nagira abantu bashidikanya kuri iyi
poromosiyo nuko bakwiye kuyizera kuko gutsinda ni tombola ntakimenyane kirimo,
iyo amahirwe yagusekeye abayagusekeye. Nkaba nshishikariza umufatabuguzi wa
Tigo wese gukina inshuro zose ashoboye akanda *155# akagerageza amahirwe ye.
Ikintu nshimira ubuyobozi bwa Tigo cyane ni
ubunyangamugayo bwabo bakurikiza amategeko n'amabwiriza by'iyi poromosiyo nkuko
bigomba.
Intego ubu mfite ni ugukomeza kugerageza
amahirwe yanjye nkina muri iyi poromosiyo kugira nzabashe kwegukana igihembo
nyamukuru cya miliyoni 10.
No comments:
Post a Comment