Nitwa
Rutabana Paul, nkaba ntuye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka
Bugoyi, umudugudu wa Irakiza, nkaba ndi umurezi wigisha mw’ ishuri rya College
Inyemeramihigo i Gisenyi.
Impamvu
ndi hano kuri Tigo naje gufata ibihembo natsindiye muri poromosiyo ya Ba
Miliyoneri.
Namenye
ibijyanye niyi poromosiyo ya Ba Miliyoneri biciye kuri radiyo, ndetse hari
ubutumwa bugufi Tigo yanyoherereje bumbwirako nakohereza ijambo TIGO mu nyuguti
nkuru kuri 155 cyangwa nkakanda *155# nkaba nihesheje amahirwe yo gutsindira
amafaranga agera muri miliyoni eshanu ku munsi, nuko nguko nanjye nahise
ntangira kuyikinamo.
Ikindi
kandi burigihe uko noherezaga ubutumwa kuri 155 nahitaga mbona iminota ibiri
yubuntu yo guhamagara ndetse na SMS eshatu.
Bakimara
kumpamagara n’ijoro ibyishimo byaransaze birandenga ndetse njye na mugenzi
wanjye twari turi kumwe twabanje kugira ngo barambeshye, ariko mbonye abandi
bantu tuziranye batangiye kumpamagara babimbaza nishima kurushaho kuko nahise
numva ko aribyo.
Aya
mafaranga nzayinjiza mu mushinga nsanzwe nkora wo gucuruza amacumbi aciriritse.
Inama
nagira abantu nuko iyi poromosiyo ari amahirwe adaheza umuntu numwe kandi
adafite icyo agendeyeho, rero umufatabuguzi wese wa Tigo namushishikariza
kubyizera agakomeza kugerageza amahirwe ye akina inshuro zose ashoboye kuko
wabona ejo ari we amahirwe asekeye.
Ubuyobozi
bwa Tigo ndabushimira ko bwatekereje guteza imbere abanyarwanda bose muri
rusange bubagezaho amafaranga ahagije yabafasha kwiteza imbere muburyo
butandukanye. Nkanjye ubu ngiye kuba
nabasha guteza imbere ubucuruzi bwanjye muburyo butunguranye ntatekerezaga ko
bwabaho rwose.
Intego
ubu mfite ni ugukomeza gukina muri iyi poromosiyo kugira nzabashe kwegukana
miliyoni icumi, kandi nk’umuntu uzwi mugace ntuyemo ndakomeza gushishikariza
abantu gukina inshuro zose bashoboye nabo bazabashe kugira amahirwe.
No comments:
Post a Comment