Nitwa Muhayimana Jean Pierre,
nturutse mu karere ka Gasabo, umurenge wa Ndera, akagari ka masoro, nkaba nkora
akazi ko gukora isuku. (ubu cleaner).
Namenye ibijyanye na poromosiyo ya
Ba Miliyoneri binyuze mu butumwa bugufi Tigo yohereje, mu matangazo ku ma
radiyo, ndetse no kubyapa bavugako hari poromosiyo nshyashya ya Tigo aho umuntu
akanda *155# cyangwa akohereza ijambo “TIGO” munyuguti nkuru akaba
yiyandikishije mu banyamahirwe batsindira amafaranga ku munsi agera muri
miliyoni eshanu ndetse bakazabasha gutsindira miliyoni icumi nk’igihembo
nyamukuru. Nkaba nari maze ibyumweru bibiri nkina muri iyi poromosiyo.
Bampamagaye ndi kumwe n’umuryango
wanjye, birangora kubyemera kuko numvagako bitashoboka ko natsinda. Njye
n’umuryango wanjye twishimye cyane, ngirango na nubu urabibona ko
akanyamuneza ari kose.
Aya mafaranga natsindiye ndateganya
kuyatangiramo umushinga nkasezezerera akazi nakoraga mu gihe gito, nkatangira
kwikorera.
Inama nagira abantu bashidikanya k’ukuri kw’
iyi poromosiyo, nuko ntakubeshya cyangwa ikimenyane kiyibamo, kuko nkanjye ubu
natsinze ntagishingiweho uretse kuba nagize amahirwe nkaba ndi n’umufatabuguzi
wa Tigo wakinnye muri iyi poromosiyo.
Ubuyobozi bwa Tigo ndabushimira
cyane kubw’iyi poromosiyo bateguye yo kuzirikana abakozi bayo babateza imbere.
Ubu ngiye gukomeza nkine kurushaho
kugira ngo nanjye nzabashe gutsindira igihembo nyamukuru.
No comments:
Post a Comment