Tuesday, November 22, 2016

Tigo imfashije gutangira umushinga wanjye- Simuganwa Reverien





Nitwa Simuganwa Reverien nturuka mu karere ka Bugesera nkaba ndi umuhinzi,  nkaba natsindiye miliyoni 5 muri poromosiyo ya Ba miliyoneri. 


Njye bampamagara narindi kubagara ibishyimbo, nuko mpita nva mu murima negera umukecuru wanjye twari kumwe mubwira ko Tigo imaze kumpamagara imbwira ko natsindiye miliyoni 5. 

Nishimye cyane hamwe n’umugore wanjye we yishimye cyane biramurenga ariko akomeza gushidikanya ariko arambwira ati genda ujye kureba wenda urasanga aribyo, none koko ngeze hano ku cyicaro gikuru koko nsanga arinjye mu nyamahirwe watsindiye miliyoni eshanu. 

Nakinnye bisanzwe, ariko rwose nanjye nkunva ko ari ugukina nta mahirwe nzagira, kuko nakinaga nabo mu rugo banseka ariko ndakomeza. Nyuma yaho ntsindiye ubu nasize nabo batangiye gukina, babonye ko muri iyi poromosiyo byose bishoboka. 
Njye izi miliyoni 5 mpawe ni nyinshi, nari narabuze ubushobozi bwaho nahera umushinga, none Tigo ibingejejeho, nari mfite umushinga wo gukora ubworozi none rwose iyi poromosiyo imfashije kuzawutangira, nkaba mbyishimira cyane. 

Ndashimira Tigo cyane, kandi nshimira uburyo ikomeza guteza imbere abafatabuguzi bayo, njye nkoresha Tigo kuva yatangira, kandi mbona rwose ibyo bakora bifasha abafatabuguzi bayo. 

Abantu bashidikanya icyo nababwira nuko kwiha amahirwe ntacyo bitwaye, gukina buri wese nicyo asabwa kugirango nawe yinjire mu banyamahirwe, nibatangire bakine, ubundi nabo bishyire ku rutonde rw’abashobora guhamagarwa. 













No comments:

Post a Comment