Tuesday, November 1, 2016

Kubera iyi poromosiyo nanjye ngiye kubasha gutunga moto yanjye- Nduwayezu Francois

Tangira utubwira amazina yawe, aho utuye, ndetse nicyo ukora?

Nitwa Nduwayezu Francois, ntuye mu karere ka Bugesera, umurenge wa Juru akagari ka Bukuba, umudugudu wa Kabukuba, nkaba nkora umwuga w’ ubumotari.



Ko mwaje hano kuri Tigo mwatubwira ikibagenza?

Impamvu ndihano kuri Tigo naje gufata ibihembo byanjye natsindiye muri poromosiyo ya “Ba Miliyoneri”.

Ese poromosiyo ya Ba Miliyoneri wayimenye gute?

Namenye ibijyanye na poromosiyoya “Ba Miliyoneri” binyuze muri message Tigo yanyoherereje ivugako umuntu yahamagara kuri 155 cyangwa agakanda *155# akaba yiyandikishije mu banyamahirwe batsindira miliyoni, nkaba naranagiye nyibona ku byapa ahantu hatandukanye.

Tubwire bakimara kuguhamara n’ ijoro, ukumva ko watsindiye miliyoni wabyakiriye ute?

Bampamagaye ndi ku iseta aho nakoraga akazi kanjye ku bumotari. Nagiye kubona mbona inumero ya 0722123123 irampamagaye bambwira ko natsindiye miliyoni, nishimye cyane gukora birananira ahubwo ntangira guhamagara inshuti n’ umuryango mbabwira amahirwe nagize.

Ese ayamafarnaga utomboye urateganya kuyakoresha iki?

Aya mafaranga ntomboye ndateganya kuyaguramo moto kuko iyo nakoreshaga ntago yari iyanjye.

Ni iki washimira ubuyobozi bwa Tigo?

Ubuyobozi bwa Tigo ndabushimira serivisi nziza butugezaho nka Tira Tigo, vuga packs, Tigo cash kuko zimfasha muri byinshi, ariko cyane cyane ndabushimira kuba bumfashije kwiteza imbere nkaba nanjye ngiye kugira moto yanjye.



Ni iyihe nama wagira abantu bakiri gushidikanya bumva ko ntamahirwe babona?

Inama yambere nabagira ni ukureka gushidikanya kuri iyi poromosiyo kuko amahirwe arahari kandi ikiyahesha buri wese ni ugukina adacika intege, kuko nanjye kugirango mbe umunyamahirwe byatewe nuko nashyizeho umwete mu gukina. Rero buri muntu wese ufite umurongo wa Tigo nagerageze amahirwe ye nawe abashe gutsinda.

Ese urakomeza ukine kugira uhatanire igihembo nyamukuru?

Ndakomeza nkine pe, kuko  na nimugoroba bakimara kumpamagara nakinye, ndetse no mugitondo nazindutse nkina.



No comments:

Post a Comment