Tuesday, December 20, 2016

Nunvishe meze nkufashwe n'umwuka wera - Mukakanani Pascasie



Nitwa Mukakani Pascasie nturuka mu murenge wa Kanombe.
Tigo impamagara nari ndi mu rugo ndi guteka, nunva ni ibintu bidashoboka birandenga, ariko nunva ni ibintu by’igiciro mpita ntangira gushima imana. Gusa nahise mera nk’umuntu wuzuye umwuka wera nunva icyuya kirandenze nunva mpise ngira ubwoba ariko nkunva mfite n’ibyishimo bidasanzwe kuko ni ubwa mbere nari ngiye gufata amafaranga angana kuriya mu bizima bwanjye. 




Iyi poromoisiyo nayunvishe mu kwezi kwa cyenda, ariko nkaba narayunvishe n’umwaka ushize  bakibyamamaza uyu mwaka mperako niyandikisha ntangira gukina, najyaga ncika intege ariko nkakomeza nkavuag nti ntawamenya wenda ejo ninjye, none koko birabaye. 

Aya mafranga ntomboye ndunva nzayaguramo umurima, ntabwo nize ngo njye kuba najya mu ishoramari rikomeye ariko mfite umurima wanjye nziko nagera kuri byinshi nkiteza imbere.
Umuntu wateguye iyi poromosiyo ndamushimira cyane, birarenze nta kindi namubwira gusa namushimirira imana  kuko iyi poromosiyo yahinduye ubuzima bwa benshi. 

Abantu bashidikanye kuri poromosiyo rwose icyo nababwira nuko bibeshya, nanjye najyaga nshidikanya nunva ko ari ikimenyane, nunva ko bidashoboka ko natsinda ariko rwose uko nagiye mbona abatsinda kuri televiziyo nabonaga ari abantu basanzwe kandi wabonaga nabo batunguwe kuko ari amahirwe. Hari abantu benshi bampamagaye bambaza uko nabigenje, mbabwira ko ari umugisha w’Imana mbashishikariza gukina kuko na ziriya miliyoni 10 ziri imbere rwose wabona bazijyanye. 

---------

No comments:

Post a Comment