Friday, December 2, 2016

Kudacika intege nibyo bimpesheje amahirwe- Nyirandabukiye Beatrice



Nitwa Nyirandabukiye Beatrice ntuye mu karere ka Kayonza nkaba ndi umudozi w’imyenda. 

Tigo ikimara kumpamagara narishimye cyane ndasakuza birandenga,  abo twari kumwe bahita bamenya ko natsinze rwose. Ubundi njye narakinnye rwose kandi nkina mfite icyizere. Iyi promosiyo si ubwa mbere nyitabiriye kuko n’umwaka ushize narakinnye ariko sinagira amahirwe yo gutsinda. 



Ubu rero nkimenya ko iyi poromosiyo yagarutse kuko ni ngarukamwaka narongeye ndakina ndetse nizera ko nzatsinda. Hari umwana tubana tujya dufata umwanya tugasengera ibyifuzo byacu, ejo bundi rwose twagize gutya mu byifuzo nsaba imana amafaranga, nyibwira ko nkeneye amafaranga adafite indi nkurikizi, ndetse yazamfasha mu mishanga yanjye, icyo gihe ndabyibuka nasenze mbwira Imana ko nakinnye muri Ba miliyoneri ko kandi ko rwose nanjye ibishatse naba umunyamahirwe. 

Iyi poromosiyo nayimenyeye ku butumwa bugufi Tigo yanyoherereje ariko n’ubundi kuko iyi poromosiyo ari ngarukamwaka nahoraga nyizi kandi nyitegereje.
Amafaranga yose hamwe nakoresheje urebye ni 3,000Frw, ariko ejo bundi bampamagara ho nari nakoresheje amafaranga 200 gusa. 

Aya mafaranga natomboye azamfasha kuzamura umushinga wanjye w’ubudozi, ndizera kuwagura ndetse no kuwuzamura ukanteza imbere.
Ndashimira abayobozi ba Tigo cyane kuko baratuzirikanye nk’abafatabuguzi babo. Rwose iyi tombola yaje gufasha abantu kwiteza imbere ndetse inafasha bamwe gutangiza imishinga mishya. Ni igikorwa cyiza rero kuko bigaragaza ko Tigo yita ku bakiliya bayo kandi igakomeza kubafasha. 

Abantu bashidikanya rero, icyo nababwira ni ugusenga Imana bakemera ko byose bishoboka, icya kabiri bagomba kudacika intege kuko niba uyu munsi utatomboye ejo wabona ayo mahirwe akuguyeho, ni byiza kudahagarara ugakomeza kwiha amahirwe kuko muri tombola byose birashoboka.





No comments:

Post a Comment