Nitwa
Nsanzumuhire Emmanuel. Nkorera mu mugi wa Kigali ariko iwacu ni I Butare.
Tigo
impamagara ikambwira ko natsindiye miliyoni byaranshimishije cyane.
Bampamagaye
nvuye mu kazi, nuko bambwira ko ndi umunyamahirwe watsindiye amafaranga miliyoni
mbanza kutabyemera ariko nyuma abantu bakomeje kumpamagara bambaza uko nakinnye
ngo ntsinde nibwo naje kubyemera koko neza, nuko biranshimisha cyane.
Poromosiyo
ya Ba Miliyoneri, nayunvishe kuri radiyo bayamamaza nuko nkurikirana amabwiriza
n’ibisabwa nuko nanjye ntangira gukina.
Aya
mafaranga ntomboye azamfasha muri byinshi ariko cyane cyane azamfasha mu kwiteza
imbere, nkubu ndatekereza kugura inzu wenda nkayigira inzu y’ubucuruzi nanjye
ikajya inyinjiriza amafaranga make yamfasha mu buzima busanzwe nkajya
nanayibukiraho ko ari impano nakuye muri Tigo.
Ndamutse
mpuye n’umuyobozi wa Tigo namushimira cyane, izi poromosiyo ntabwo twari
dusanzwe tuzizi ariko urabona ko tugenda tuzimenya kandi ukabona ko zigenda
zifasha abantu. Namushimira cyane nkamubwira ko icyi gikorwa ari cyiza ku
bafatabuguzi ba Tigo kuko kibafasha kwiteza imbere.
Abantu
bagishidikanya kuri iyi promosiyo rwose bararangaye, nubu abampamagaye bambaza
uko bigenda, nababwiraga ko ibanga nta rindi ari ugukina bakagerageza amahirwe
kuko niba batarakina bararangaye cyane.
No comments:
Post a Comment