Nitwa
Mukarusagara Beatha, nturuka Kacyiru
nkaba nkora akazi ko guteka.
Tigo
yampamagaye ku mugoroba imbwira ko natsindiye amafaranga miliyoni imwe,
birasnhimsiha cyane ndasakuza nshima imana icyo gihe byari byandenze.
Iyi
poromosiyo nayimenye guhera umwaka
ushize ariko sinakinnye. Uyu mwaka nayibonye kuri televiziyo mbona abatsinze nuko
nanjye ntangira gukina kuko navugaga nti wenda amahirwe yansekera.
Burya
amafaranga ubonye bigutunguye nka miliyoni bisaba kwicara ukabanza
ugatekereza icyo wayakoresha witonze, ariko aya mafaranga mbonye ndunva
nzayaguramo ikibanza.
Ndashimira
abayobozi ba Tigo kuko hari benshi bakomeje gushidikanya kuri iyi poromosiyo
bakeka ko ari ukubeshya, ariko nyuma yo gutsinda nabonye ko iyi poromosiyo
batarobanura ku butoni rwose irimo ukuri.
Icyo
nabwira abashidikanya nuko inumero yatsinze ariyo ihabwa amahirwe, buri wese
rero yagerageza agakomeza agakina ntacike intege kuko amahirwe nawe yamusekera.
No comments:
Post a Comment