Nitwa Mukakani
Pascasie nturuka mu murenge wa Kanombe.
Tigo impamagara nari
ndi mu rugo ndi guteka, nunva ni ibintu bidashoboka birandenga, ariko nunva ni
ibintu by’igiciro mpita ntangira gushima imana. Gusa nahise mera nk’umuntu
wuzuye umwuka wera nunva icyuya kirandenze nunva mpise ngira ubwoba ariko nkunva
mfite n’ibyishimo bidasanzwe kuko ni ubwa mbere nari ngiye gufata amafaranga
angana kuriya mu bizima bwanjye.
Iyi poromoisiyo
nayunvishe mu kwezi kwa cyenda, ariko nkaba narayunvishe n’umwaka ushize bakibyamamaza uyu mwaka mperako niyandikisha
ntangira gukina, najyaga ncika intege ariko nkakomeza nkavuag nti ntawamenya
wenda ejo ninjye, none koko birabaye.
Aya mafranga ntomboye
ndunva nzayaguramo umurima, ntabwo nize ngo njye kuba najya mu ishoramari
rikomeye ariko mfite umurima wanjye nziko nagera kuri byinshi nkiteza imbere.
Umuntu wateguye iyi
poromosiyo ndamushimira cyane, birarenze nta kindi namubwira gusa namushimirira
imana kuko iyi poromosiyo yahinduye
ubuzima bwa benshi.
Abantu bashidikanye
kuri poromosiyo rwose icyo nababwira nuko bibeshya, nanjye najyaga nshidikanya
nunva ko ari ikimenyane, nunva ko bidashoboka ko natsinda ariko rwose uko
nagiye mbona abatsinda kuri televiziyo nabonaga ari abantu basanzwe kandi
wabonaga nabo batunguwe kuko ari amahirwe. Hari abantu benshi bampamagaye
bambaza uko nabigenje, mbabwira ko ari umugisha w’Imana mbashishikariza gukina
kuko na ziriya miliyoni 10 ziri imbere rwose wabona bazijyanye.
---------