Mu
mavugururwa mashya yakozwe n’ikigo cy’itumanaho cya Tigo Rwanda, abakozi bagera kuri 70 basezerewe uyu
munsi.
Atangaza ayo mavugururwa mu bakozi,
Tongai Maramba umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda yasobanuye ko izi mpinduka
zagoye ikigo ayoboye mu gufata icyemezo, ariko ko byari ngombwa ko impinduka
ziba mu rwego rwo gufasha Tigo Rwanda kwiteza imbere ndetse no kuzamura ubushobozi
buyifasha guhangana kw’ isoko , hitabwa ku gutanga serivisi nziza kandi zinoze
ku bakiliya.
“ Iyi gahunda ije gufasha izindi
gahunda zacu zidufasha kwibanda cyane ku bakiliya ndetse n’ibikorwa byacu hano
mu Rwanda. Tigo yakoze aya mavugururwa hagamijwe cyane kuvugurura imikorere
izatuma twibanda cyane ku bakiliya bacu ndetse ikazamura umusaruro twihaye
kugeraho. ”
Aya mavugururwa ateganyijwe kuba
yarangije gushyirwa neza mu bikorwa ku italiki ya 31 Mutarama 2016, kugeza icyo gihe abakozi bagezweho n’izi
mpinduka bazaba bagihabwa ubufasha bw’imperekeza
ndetse no gushyirwa mu myanya mishya ku bandi bakozi.
Maramba yakomeje agira ati: “mu
bikorwa byo gutanga ubufasha bya kinyamwuga ndetse no mu bwubahane busesuye,
ibisobanuro bizakomeza ku bantu bagizweho ingaruka nizi mpinduka. Iki gikorwa
akaba ari ngombwa kuri sosiyete nka Tigo kandi tukaba tuzakomeza kubaba hafi
kuko biri mu nshingano zacu.
No comments:
Post a Comment