Wednesday, December 2, 2015

“Nahise niyamira nti Yesu ashimwe” – Josiane



  1. Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.
   Nitwa Tuyishime Josiane, ntuye Remera, nkaba nkora akazi ko mu rugo “

Josiane ahabwa igihembo cye

2. Tigo Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye "miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Josiane: Njye hari ku mugoroba ntetse nuko ngiye kunva nunva telefone iri gusona, mbona ni numero bavuze ko izajya ihamagara abatsinze, umutima urandya nyitaba ndi gutitira nunva ko bidashoboka nuko bambwira ko natsindiye Miliyoni imwe, byarandeze mpita niyamira nti Yesu nashimwe.”
3. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?
Josiane: Kuko ntarangije kwiga aya mafaranga nzayakoresha nsubira mu ishuri, nakwiga icyongereza, nakwiga umwuga ngomba kwiteganyiriza kuko aho tujya dukeneye kugira ubumenyi bumwe na bumwe buzadufasha. “
4. Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana iki iyikoresha?
Josiane: “ Njye nunvaga abantu babivuga, mbyunva bari kuvuga ngo hari umuntu wa Nyabisindu  uvuye gufata miliyoni, nyuma nza no kubona ubutumwa bugufi bwa Tigo bubyamamaza. Tigo urebye maze umwaka umwe nyikoresha.
6. Ese uzakomeza ukine?
Josiane: nzakomeza nkine hari igihe wenda imana yampa n’indi miliyoni.” 
7. Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Josiane:  Nababwira rwose bagashira ubwoba ubundi nabo bakiha amahirwe. Njye nari umuntu wa mbere upinga ibi bintu, nkunva muba muri kubeshya, nkunva muyaha abantu muzi nyine harimo ikimenyane, ariko rwose ubu nemeye ko ugerageje wese amahirwe muyamuha, kandi rwose mukamuhindurira ubuzima. Ndashimira Tigo cyane rwose , iyi promosiyo ni igitecyerezo cyiza.



 Gerageza amahirwe nawe
Hamagara  ku 155  nawe ushobore kuba umwe mu banyamahirwe batsindira ibihembo  byinshi ndetse na cash zishyushye.  Niba uturagura simukadi ya Tigo, gira vuba aya mahirwe atagucika.

Iyo uhamagaye cyangwa ukohereza sms kuri 155, bagukata Frw 100 ugahabwa iminota 2 yo guhamagara, na sms 3 byose bihwanye na Frw 100. Iyo uhamagaye nta kindi usabwa usibye kumva ibisobanuro bya promosiyo.







No comments:

Post a Comment