- Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.
“ Nitwa
Habumugisha Ezechiel, ntuye mu Kabuga, nkaba nta nkora akazi k’ubuzamu “
Ezechiel na mushiki we bahabwa igihembo cya Tigo Bonane |
2. Tigo
Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye "miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Ezechiel: “ Bampagara
narishimye cyane, ariko akarusho nshimishwa nuko aribwo nari nkigura simukadi
ya Tigo. Natangiye gukina maze kubona ko iyi promosiyo ari amahirwe, nuko
nanjye ndakina umutima ukajya umbwira ko byanze bikunze nanjye nshobora kuzatombora.
3. Ese aya mafaranga utomboye
azayakoresha iki?
Ezechiel: “ Aya
mafaranga ndunva nzayaguramo ikibanza nanjye nkiteganyiriza nkitegura kuziyubakira
inzu yanjye, andi asigaye nzareba ikindi kintu nyakoresha nkubu mfite uruhushya
rwo gutwara ikinyabiziga ubu nareba ko nagura moto nanjye nkajya mu muhanda nkiteza
imbere nkava mu kazi k’ubuzamu nari nsanzwe nkora“
4. Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana iki iyikoresha?
Ezechiel: “Promosiyo nayibonye bwa mbere kuri televiziyo, mbona
abantu batombora, ubundi kandi naje kunva umuntu w’i Kabuga watomboye miliyoni
nabwo mbimenya ko ari Tigo Bonane. Tigo maze igihe gito nyikoresha nkaba
naratsindiye kuri simukadi nari maranye iminsi 3 gusa.
5. Ese uzakomeza ukine?
Ezechiel: “ Cyane rwose
kuko wenda wabona ntomboye miliyoni 5”
6. Ese ni iki wabwira abantu bakiri
gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Ezechiel: “ Njye nkimara kubona wa mukecuru wo mu
majyepfo watomboye miliyoni 5, nibwo naje kubona ko iyi promosiyo nta kimenyane
ifite, umugabo tubana mu gipangu nawe baje kumuhamagara bamubwira ko yatsindiye
telefone noneho ndushako kwemera ko iyi promosiyo ari amahirwe kandi ko
yasekera buri muntu. Nkurikije uko abatsindira izi miliyoni babisobanura kuri
televiziyo ubona rwose ko nta gushidikanya kwakagombye kuranga abantu kuko
byose binyura mu mucyo kuri bose babireba. Nashishikariza abantu gushirika
ubwoba bakiha amahirwe, kuko nibatagerageza wasanag iyi promosiyo irangiye ntacyo
bakuyemo. Bashire ubwoba bakine ubundi ibindi imana izabikora.
Gerageza
amahirwe nawe
Hamagara
ku 155
nawe ushobore kuba umwe mu banyamahirwe batsindira ibihembo byinshi
ndetse na cash zishyushye. Niba utaragura
simukadi ya Tigo, gira vuba aya mahirwe atagucika kuko promosiyo izarangira ku
italiki ya 2 Mutarama 2016.
Iyo
uhamagaye cyangwa ukohereza sms kuri 155, bagukata Frw 100 ugahabwa iminota 2
yo guhamagara, na sms 3 byose bihwanye na Frw 100. Iyo uhamagaye nta kindi
usabwa usibye kumva ibisobanuro bya promosiyo.
No comments:
Post a Comment