1.
Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.
Fred: “Nitwa
Manzi Fred, mfite imyaka 19, Iwacu ni Rubavu mururenge wa Bugeshi. Narangije
kwiga amashuri y’isumbuye, ubu ntegereje kuzatangira kaminuza.”
2. Tigo Iguhamagara n’ijoro, ukumva
watsindiye "miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Fred: “ nishimye cyane. Nahoraga nibazaga ngo
nzatsinda ryali.”
3. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?
Fred: “ Nzafungura
studio ikora gufotora, kwimprima, guscana. Iyo gahunda nimbona igoye nza
funguramo alimentation.”
4. Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana gute
iyikoresha?
Fred: “Maze
imyaka 3 nkoresha Tigo, Promosiyo nayumvise kuri Radio Rwanda, ndetse no kuri
televisiyo Rwanda narabibonaga.”
5. Ese uzakomeza ukine?
Fred: “ Nzakomeza,
nta wamenye nshobora no gutsinda za miliyoni 5.”
6 Ese ni iki wabwira abantu bakiri
gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Fred: “Ibi bintu
birashoboka, ni ukuri rwose. Abantu
bakwiye kwiha amahirwe bagerageza.”
No comments:
Post a Comment