- Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.
“ Nitwa Kabera Wellars, mfite imyaka 27, nkaba
ntura Rwamagana nkaba ndi umushoferi wa Bus za Coaster.
Wellars ahabwa igihembo cye |
2. Tigo
Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye "miliyoni 1 wabyakiriye ute?
Kabera: “Byaranshimishije
cyane kuko ntabiteganyaga, njye nakinnye nunva wenda nzabona ibindi bihembo
ariko miliyoni sinayikekaga ntabwo nari narayishyizemo cyane.
3. Ese aya mafaranga utomboye
azayakoresha iki?
Kabera: “Aya mafaranga
ni menshi kuri njye rwose ndi kuyabonamo n’ibikorwa byinshi. Ubu natangiye
gupanga imishinga myinshi, ariko natekereje umushinga wigihe kinini kandi udahomba
wo kugura ikibanza. Aya mafaranga mbonye muri Tigo Bonane rwose ntakindi
nzayakoresha nicyo gusa. “
4. Promosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana iki iyikoresha?
Kabera: “Iyi promosiyo nayunvishe bwa mbere muri modoka ntwara
abagenzi bagenda babivuga ko Tigo iri gutanga cash muri promosiyo, nuko mbaza
uko babikina bambwira ko ari uguhamagara nuko nanjye ntangira gukina, ariko
nyuma nakomeje no kubyunva babyamamaza kuri radiyo buri munsi. Tigo yo maze igihe kinini
nyikoresha natangiranye nayo kuva igitangira gukorera mu Rwanda. “
5. Ese niki cyatumye uyitabira? Ese uzakomeza
ukine?
Kabera: “Njye sinajyaga mbyemera rwose, njye narinziko
aya mafaranga ahabwa abantu mu kimenyane, ariko naje kujya nunva ngo runaka
yatomboye, ngo uyu nawe yatomboye, nkabona ni abantu batagize aho bahurira na
Tigo nuko nanjye ndavuga nti reka nanjye mbigerageze ndebe. Gukina byo ni
ngombwa nzakomeza nkine kuko ubu binyeretse ko bimwe nibwiraga byose bitari
ukuri, nkaba kandi nemerewe gukomeza, ntawamenya amahirwe wabona yongeye
kunsekera. ”
6. Ese ni iki wabwira abantu bakiri
gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Kabera: “Icyo nabwira
abantu ni ukwikuramo gushidikanya, hari benshi bunva ko ari ikimenyane, njye
nababwira ko nta kimenyane kirimo ko kandi bakwiye gutinyuka bagakina, njye
narindi muri abo bantu, ariko nemeye uyu munsi ko hari abari gucikanwa kubera
gushidikanya, nabashishikariza kwiha amahirwe mu minsi isigaye kuko Tigo Bonane
yo ni ukuri kandi abantu bari gutsinda ari benshi.
Gerageza
amahirwe nawe
Hamagara
ku 155
nawe ushobore kuba umwe mu banyamahirwe batsindira ibihembo
byinshi ndetse na cash zishyushye. Niba utaragura simukadi ya Tigo, gira vuba aya
mahirwe atagucika kuko promosiyo izarangira ku italiki ya 2 Mutarama 2016.
Iyo
uhamagaye cyangwa ukohereza sms kuri 155, bagukata Frw 100 ugahabwa iminota 2
yo guhamagara, na sms 3 byose bihwanye na Frw 100. Iyo uhamagaye nta kindi
usabwa usibye kumva ibisobanuro bya promosiyo.
No comments:
Post a Comment