1. Ingoboka
Cash niki?
Iyo ugize impanuka cg urwaye bikaba ngobwa ko
ujya mubitaro kumara igihe kirekire, bishobora kugutwara amafaranga menshi y’imiti,
itike, kugemura n’ibindi. Kuko iyo urwaye uba udakora, bisobanuye ko uba
utabona umushahara warusanzwe ubona. Ingoboka Cash n’ubwishingizi
bwa’amafaranga abakiriya ba Tigo cash babona iyo bamaze amajoro 3 akurikirana
kuzamuka mubitaro.
2. Ese
Ingoboka Cash y’ubuntu ni kimwe n’Ingoboka Cash yishyuwe?
Izi serivisi zombi nziza zifititye akamaro
abakiriya ba Tigo Cash gusa zifitanye itandukaniro rito.
Ingoboka Cash y’ubuntu ahabwa abakiriya bamwe
ba Tigo Cash mu gihe runaka
Ingoboka Cash yishyuwe
ahabwa abakiriya bose ba Tigo cash, gusa abakiriya bishyura amafaranga make
cyane, ukurikije amafaranga bahabwa y’ubu bwishingizi iyo bagiye mubitaro.
Ingoboka Cash uyahabwa mugihe umaze amajoro 3
akurikirana kuzamura mubitaro. Amafaranga y’oherezwa kuri Tigo Cash y’umurwayi
kandi yariyandikishije muri iyi serivisi akoresheje Tigo cash
Reba ibisubizo kuri bimwe mubibazo wakwibaza
Ingoboka
Cash y’ubuntu
1. Kugirango
mbone Ingoboka Cash y’ubuntu byansaba iki?
Ingoboka Cash y’ubuntu ni UBUNTU kubakiriya
bamwe ba Tigo Cash. Reba icyo bisaba kuayabona hasi.
2. N’ibiki
bisabwa kugirango mbone Ingoboka
Cash y’ubuntu?
Icyambere, ugomba kubanza kwiyandikisha muri
iyi serivisi ukanze *200*10# ugakurikiza amabwiriza. Ubwo nibwo tureba niba
wemerewe iyi servisi turebye ibi bikurikira.
Niba ukoresha Tigo Cash, wemererwa Ingoboka
Cash y’ubuntu ukoresheje byibura Rwf 1,000 kuri Tigo uku kwezi, Ukayahabwa
Ukwezi gukurikira mugihe urwaye ukamara amajoro 3 akurikiranye mubitaro.
Urugero niba warakoresheje byibura Rwf 1,000 mu kwa mbere, uhabwa Ingoboka Cash
y’ubuntu mu kwa kabiri. Urasabwa gukomeza gukoresha byibura Rwf 1,000 buri
kwezi kugirango uhabwe wemererwa Ingoboka Cash y’ubuntu ukwezi gukurikiye.
3.
Ibyiza
by’Ingoboka Cash y’ubuntu biboneka gute?
Kora Byinshi na
simukadi yawe ya Tigo kugirango ubashe guhabwa Ingoboka Cash menshi
Koresha buri kwezi hagati ya..
|
Uhabwe
|
1000-2999 Rwf.
|
4,000
|
3000-4999 Rwf.
|
8,000
|
5000+ Rwf (Cyangwa wizigame 5000+ na Tigo Sugira)
|
12,000
|
Ingoboka Cash y’ubuntu uzajya uyahabwa buri joro
umaze mubitaro. Abakiriya batangira guhabwa Ingoboka Cash y’ubuntu mugihe bamaze
amajoro 3 akurikirana kuzamura mubitaro. Abakiriya bemerewe amajoro yose hamwe
agera kuri 30 mugihe cy’amezi 12.
Amafaranaga abakiriya babona nayo gukoresha uko
bashaka, singombwa kuyakoresha mubitaro gusa. Urugero ayo Mafaranga yakoreshwa
gusimbura amafaranga yari gukoreshwa murugo agakoreshwa mubitaro, kugura imiti,
ibiryo cyangwa itike. Ingoboka Cash y’ubuntu yishyurwa kuri Tigo Cash
y’umukiriya. Reba ingero hano;
Umubare w’amajoro akurikirana umukiraya amara
mubitaro iyo yakoresheje Rwf 1000 - 2999
|
Ingoboka Cash y’ubuntu abona kw’ijoro
|
1
|
Ntayo
|
2
|
Ntayo
|
3
|
12,000
|
4
|
16,000
|
9
|
36,000
|
17
|
68,000
|
4.
Iyi serivisi itangira gukora ryari?
Iyi serivisi itangira gukora iyo
wiyandikishije, ugatangira kubona Amafaranga bitewe n’ayo wakoresheje ukwezi
gushize ku murongo wawe wa Tigo. Ingoboka Cash y’ubuntu uyahabwa uhereye
kw’itariki ya mbere y’ukwezi kugera kwitariki ya nyuma yu kwezi.
Urugero, niba wiyandikishije taliki 16 Mata,
ubasha kuba wahabwa Ingoboka Cash y’ubuntu hagati ya taliki 16 – 30 Mata.
Ayandi kuyahabwa byatangira Taliki 1-31 Gicurasi.
5. Ni
bande bahabwa Ingoboka Cash y’ubuntu?
Ingoboka Cash y’ubuntu ahabwa Wowe Mukiriya
wa Tigo Cash. Niba ushaka gushingana umuryango wawe kugirango uzajye uhabwa ingoboka,
wakoresha Ingoboka Cash yishyuwe. Reba hasi uko wabigenza
6. Ese
ubu bwishingizi bumara igihe kingana gute?
Ubwishingizi bwawe bumara Ukwezi guhera
itariki ya mbere kugera kuri Mirongo itatu. Niba wifuza kongera ubwishingizi
ukwezi gutaha ufite gukoresha byibura Rwf 1000 kuri Tigo. Iyi ni poromosiyo
kuri Tigo, bisobanuye ko ishobora guhagarikwa. Gusa twabimenyesha abakiriya
mbere y’ukwezi turamutse duhisemo kuyihagarika
Ingoboka
Cash yishyuwe
1. Bisaba
Amafaranga angahe guhabwa Ingoboka Cash yishyuwe?
Ingoboka Cash yishyuwe ari mubyiciro bibiri kandi
buri kimwe gifite igiciro cyayo. Icyiciro cya mbere ni icyumuntu kugiti che aho
uba wishinganishije wenyine. Icyiciro cya kabiri ni icya Famiye yose, wowe,
umugore cyangwa umugabo wawe n’abana bawe bafite imyaka 18 kumanura.
|
Tigo Cash – Buri Kwezi
|
Tigo Cash - Amezi atandatu
|
Umuntu kugiticye
|
800 Rwf
|
4400 Rwf (8%
discount)
|
Umuryango wose
|
3200 Rwf
|
17600 Rwf (8% discount)
|
2.
Ibyiza
by’Ingoboka Cash y’ ishyuwe biboneka
gute?
Uhabwa Rwf
20,000 y’Ingoboka Cash yishyuwe kw’ijoro. Abakiriya batangira guhabwa Ingoboka
Cash y’ubuntu mugihe bamaze amajoro 3 akurikirana kuzamura mubitaro. Abakiriya
memerewe amajoro yose hamwe agera kuri 30 mugihe cy’amezi 12, kuri buri muntu
wishuriwe aya mafaranga
Amafaranaga abakiriya babona nayo gukoresha
uko bashaka, singombwa kuyakoresha mubitaro gusa. Urugero ayo Mafaranga
yakoreshwa gusimbura amafaranga yari gukoreshwa murugo agakoreshwa mubitaro,
kugura imiti, ibiryo cyangwa itike. Ingoboka Cash y’ubuntu yishyurwa kuri Tigo
Cash y’umukiriya. Reba ingero hano;
Umubare w’amajoro akurikirana umukiraya amara
mubitaro
|
Ingoboka Cash
|
1
|
Ntayo
|
2
|
Ntayo
|
3
|
60,000
|
4
|
80,000
|
9
|
180,000
|
17
|
340,000
|
3. Nigute
natangira gukoresha iyi serivisi Ingoboka Cash yishyuwe?
Gutangira,
kanda *200*10# ukurikize amabwiriza. Nta makuru yandi asabwa iyo umukiriya
arimo kwishyura Ingoboka Cash kugiti
cye. Iyo uhisemo kwishyura icyiciro cy’umuryango cyose, usabwa gutanga umubare
w’indangamuntu w’uwo mwashakanye. Biroroshye kandi Birihuta!
4. Ese
Ingoboka Cash yishyuwe yaboneka nkimara kwishyurira ubu bwishingizi?
Umukiriya
ategereza ukwezi nyuma yo kwiyandikisha kugirango abe yantangira guhabwa Ingoboka
Cash yishyuwe. Uramutse wishyuye mu kwezi kwa mbere ushobora guhabwa Ingoboka
Cash mugihe ugize impanuka. Impanuka bisobanuye ikintu kibi uba utateguye,
nk’impanuka y’imodoka. Impanuka si uburwayi.
5. Ese
ubu bwishingizi bumara igihe kingana iki?
Byose biterwa. Iyo
uhisemo kwishurira ukwezi kumwe, ubwishingizi bwawe bumara ukwezi kumwe. Ubwishingizi
bwawe buzakomeza bitewe n’amafaranga ukomeza kwishyura buri kwezi.
Nuhitamo
Kwishyura icyiciro cy’amezi 6, ubwishingizi bwawe buzamara amezi 6.
Ubwishingizi buzakomeza kwemererwa bitewe nuko ukomeje kwishyura nyuma yayo
mezi 6.
Ubwishingizi
bw’abana burangira iyo bujuje imyaka 19.
6. Nigute
nakwishyurira ubwishingizi?
Abakiriya bubu
bwishingizi bishyura bakoresheje Tigo cash. Ushobora guhitamo kwishyura buri
kwezi cyangwa amezi atandatu icyarimwe. Kanda *200*10# kureba igihe
ubwishingizi bwawe busigaranye hanyuma wishurire ubukurikiye ushizemo umubare
w’ibanga wa Tigo cash yawe.
7. Niki
kiba iyo ntishyuriye ubwishingizi kugihe?
Tuguha
ubwishingizi buri kwezi. Tutabashije gukusanya amafaranga y’ubwishingizi
kumpere z’ukwezi ugomba kwishyuriramo, ubwishingizi bwawe buba buhagaritwe
ukwezi gukurikiye. Ni wishyurira ubwishingizi bwawe mukwezi bwari
bwahagaritswe, ubwishingizi buzahita butangira.
Umukiriya iyo
atishyuwe ubwishingizi muri kwa kwezi ubwishingizi buhagaritswe, serivisi
irahagarikwa. Umukiriya iyo ashatse kongera gukoresha iyi serivisi, arongera
akiyandikisha agategereza iminsi 30.
Ibindi
1. Ninde
wemerewe ubu bwishingizi?
Umukiriya wese
wa Tigo Cahs uri hejuru y’imyaka 16 yakwiyandikisha. Iyo uhisemo Ingoboka Cash yishyuwe,
wowe (nuwo mwashakanye, muramutse muguze ikiciro cy’umuryango) mugomba kuba
muri hagati y’imyaka 16-60, abana banyu bakaba bafite imyaka 18 cyangwa bari
munsi. Iyo mumaze kwiyandikisha muri iyi serivisi, Amafaranga y’ubwishingizi mukomeza kuyahabwa
ibihe byose mugihe umukiriya akomeje kwishyura amafaranga y’ibyiciro cyangwa
kandi akaba akiriho.
Ubwishingizi
bw’abana burangira iyo bujuje imyaka 19.
2.
Ese
ubwishingizi s’ubwa abakire gusa?
Habe namba!
Tigo yahisemo kuzana serivisi y’ubwishingi abanyarwanda bose babasha kubona. Twaganiriye
n’amagana y’abanyarwanga kugirango tubazanire iyi serivisi nziza. Twahisemo
guha abaturage ibyiciro byishyurwa bihendutse.
3.
Ese
ubu bwishingizi buje gusimbura mituweli de sante?
Oya, ubu
bwishingizi bw’Ingoboka Cash buje kunganira Mituweli de sante. Abanyarwanda
bose bakagombye kuba bafite mituweli. Abakiriya bagomba gufata ubu bwishingizi
ko ari inyunganizi kuri mituweli de sante kuko babona Ingoboka Cash.
4.
Ese
nshobora guhabwa Ingoboka Cash y'ubuntu
n’Ingoboka Cash yishyuwe igihe
cyose?
Yego, ushobora
guhabwa izi serivisi zombi icyarimwe.
5. Ese
hari amafaranga menshi yanyuma nshobora guhabwa?
Ushobora
guhabwa amafaranga menshi yanyuma ahwanye n’amajoro 30 mubitaro mu mezi 12 kuri
buri cyiciro cy’ Amfaranga y’ingoboka. Ibi bishoboka kuri muntu wishuriwe
(nukuvuga buri muntu mu muryango yakwishyurwa amajoro 30 mumezi 12)
6. Ni
ibihe bitaro nemerewe kwivurizamo?
Wakwivuriza mubitaro byose byemewe na leta
nibya purive. Abakiriya bayabona iyo bamaze amajoro 3 akurikirana kuzamuka
mubitaro.
7. Ni
ubuhe burwayi bwemerewe n’ubutemerewe?
Uburwayi ubwo
aribwo bwose ntakibazo, mugihe umukiriya amaze amajoro 3 akurikirana kuzamuka
mubitaro, uhabwa ubwishingizi. Ntabwo hariho guhitamo abo baha amafaranga
bitewe nuburwayi.
8. Ese
amafaranga y’izi serivisi z’ubwishingizi yishyurwa ibitaro?
Oya, ubu bwishingizi ntabwo bwishyurirwa
amafaranga wakoresheje kwa muganga cyangwa ayo waguze imiti. Ubu bwishingizi
bwishyurawa amafaranga ahamye kuri konti yaTigo cash y’amajoro 3 akurikirana
kuzamuka. Ayo Mafaranga wayakoresha icyo ushatse, gusa tugira abakiriya inama
yo kuyasimbuza amafaranga yakoreshejwe mugihe cy’uburwayi nk’amafaranga menshi
y’imiti, itike, kugemura n’ibindi
9. Ese
ninjye wiyishyurira amafaranga y’amajoro mara mubitaro?
Yego, ugomba
kwishyura Amafaranga ibitaro bigusaba. Ubu bwishingizi ntabwo bwishyura
amafaranga uba warakoresheje kwa muganga kuko tuyaguha kuri Tigo cash
wasezerewe nibitaro. Niba umaze amajoro menshi mubitaro (10 kuzamura),
watangira gusaba Ingoboka Cash ukiri mubitaro.
10. Niki
kiba ndamutse rwaye nkahabwa ibitaro?
Uramutse urwaye
gana ibitaro bikwegereye bagufashe. Muganga niwe uguhitiramo guhabwa ibitaro.
Nuba uhawe ibitaro, ukamara amajoro 3 kuzamura, kanda *200*10# uhitemo “Claims”
kugirango utangire gusaba Ingoboka Cash wemerewe mugihe ibitaro bigusezereye.
Umukozi wubu bwishingizi azaguhamara. Niba umaze amajoro menshi mubitaro (10
kuzamura), watangira gusaba Ingoboka Cash ukiri mubitaro.
11. Nigute
nasaba/nakwishyuza amafaranga nemerewe?
Kanda *200*10#
uhitemo “Claims” kugirango utangire gusaba Ingoboka Cash. Umukozi wubu
bwishingizi azaguhamara.Bazakubwira ibyo ukurikiza. Mugihe wishyuza cyangwa
usaba amafaranga yawe y’ingoboka, bizagusaba kwerekana kopi y’indangamuntu ninyandiko
zerekana italiki wagiriye mubitaro n’italiki wasezerewe byasinywe numuganga
w’ibitaro. Mugihe wishyuza cyangwa usaba Ingoboka Cash y’umwana mukiciro
cy’umuryango, uzajya werekana icyangobwa cy’amavuko cyerekana ko arumwana wawe
bwite. Gusaba cyangwa kwishyuza Ingoboka Cash bigomba kutarenza iminsi 90
guhera igihe ibitaro byagusezereye.
12. Ese
amafaranga nzayahabwa nte?
Turifuza
kwishyura abakiriya aya mafaranga mumasaha 72. Niba ibyangombwa byose bisabwa
byemewe, amafaranga azajya yoherezwa kuri konti yawe ya Tigo Cash, aho ushobora
kuyabikuza kumukozi wa Tigo cash ukwegereye.
13. Nasaba
kwishyurwa nyuma yigihe kingana iki mpawe ibitaro?
Wasaba
kwishyurwa mu minsi itarenze 90 usezerewe nibitaro.
14. Ese
nahabwa ubwishyu mugihe ntishyuje cyangwa ntasabye Ingoboka Cash?
Oya, ntabwo
wahabwa ubwishyu muguhe utasabye cyangwa utishyuje. Amafaranga yishyuwe
muciciro cy’Ingoboka Cash yishyuwe ahabwa abarwayi bemerewe iyiserivisi bagiye
mubitaro bakanishyuza
15.
Bigenda
bite iyo hari amezi ntabashije kwishyura?
Dutanga uburyo
bubiri bworohereza abakiriya kwishyura, aho ushobora kwishyura ukwezi kumwe
cyangwa amezi atandatu. Abakiriya bamwe bahitamo kwishyura amezi 6 yose hamwe,
iyo bakeka ko bashobora kuba badafite amafaranga nyuma. Ibi bibafasha kutaba
barenga kwishyura amezi amwe kuko badafite amafaranga.
16. Ese
nshatse guhindura uko nishyura cyangwa guhagarika ubwishingizi?
Kanda *200*10#
ukurikize amabwiriza
17. Ese
nshobora kongera abandi bantu batari uwo twashakanye cyangwa abana banjye?
Ubu iyi serivisi ihabwa uwo mwashakanye
n’abana ku cyiciro cy’umuryango. Wakangurira indi miryango gukoresha ino
serivisi baguze simukadi ya Tigo.
18. Ese
ubu bwishingizi ni ubwa Tigo?
Oya, iyi
serivisi y’Ingoboka Cash ishinganywe na Radiant General Insurance Company.
19.
Ese
hari andi mabwiriza?
Izi serivisi
z’ubwishingizi zemewe muri Repubulika Y’Urwanda. Icyiciro cy’ Ingoboka Cash yishyuwe
ni icy’Ingoboka Cash y'ubuntu, bikora kuri simukadi 1 kumukiriya.
20.
Forode
n’iki?
Forode ni igihe
umuntu agerageje gukoresha amayeri cyangwa amacenga agasaba Ingoboka Cash
atemerewe. Forode bisobanuye gukoresha inyandiko zinkorano, kubeshya amajoro
wamaze mubitaro, kumara amajoro mubitaro udakeneye cyangwa ubundi buryo
butemewe kugirango uhabwe ibyiza byubu bwishingizi. Tigo na Radiant Insurance
Company bikuriza amategeko mugihe hagaragaye forode. Umukiriya uzagerageza
gukora forodo ntazishyurwa. Byiyongeyeho, iyo afashwe ubwishingizi bwe
burahagarikwa, akaba yajyanywa mumategeko.
21. Ni
he nakura ubundi busobanuro?
Kanda *200*10#
cyangwa uhamagare 100 ku bundi busobanuro. Ushobora kugana ishami rya Tigo
Rikwegereye tukaguha ubundi busobanuro