Nitwa Ugirumurera Alivera mfite imyaka 30 nkora umwuga w’ubudozi
nkaba ntuye kimisagara.
Tigo impamagara imbwira ko natsinze narishimye cyane kuko ni nko
kumva umuntu agutunguye ngo ngwino nguhe amafaranga, byaranshimishije cyane
kuko nunvaga ari nk’igitangaza.
Iyi tombola ya Tigo najyaga nyunva ariko sinyihe umwanya
simbishishikarire cyane mbese nkigira nkaho bitandeba, ariko ubu narayikinnye
ndi kugerageza ngo ndebe koko niba bishoboka none nagerageje amahirwe
birampira.
Iyi tombola nayimenye banyoherereje ubutumwa bugufi bumbwira ko
yatangiye bansaba kohereza ijambo nshaka kuri 155 nuko ntangira gukina ngerageza amahirwe.
Aya mafaranga mbonye rero nkuko nabivuze ndi umudozi w’imyenda
kandi nkaba nkoresha imashini imwe aya mafaranga mbonye ndunva nzaguramo
imashini kugirango nkomeze kwiteza imbere mu kazi kanjye ka buri munsi.
Icyo nabwira umuntu wateguye iyi tombola ni ukumushimira cyane
kuko rwose yafashe neza abakiliya ba Tigo abaha amahirwe yo guhindura ubuzima.
Tigo nubusanzwe ndayikunda ariko noneho ubu byabaye akarusho.
Nabwira abashidikanya muri iyi tombola ko ntawe uvuma
iritararenga, nanjye najyaga nshidikanya nunva ko aya mafaranga atangeraho
rwose ariko bakimara kumpamagara nunvise ko byose bishoboka ko kandi amahirwe
ari aya buri wese.
No comments:
Post a Comment