Friday, July 21, 2017

“Nunvaga amahirwe atansanga inyuma y’ishyamba ariko byabaye rwose ubu nemeye.” – Kubwimana Regis



Nitwa Kubwimana Regis nturuka mu karere ka rusizi mu murenge wa muganza hafi n’uruganda rwa Cimerwa. Nkora muri koperative z’abahinzi b’umuceri.
Tigo ikimara kumpamagara narishimye cyane, ariko kurundi ruhande mbanza gushidikanya, ariko sinatinze kubyemera kuko numero yampamagaye nari nsanzwe nyizi ko ariyo ihamagara abatsinze, n’abandi bantu banzi bahita bampamagara nunva ndabyakiriye nuko ndishima cyane. 


Ubusanzwe nkunda gusoma ubutumwa Tigo ikunze kunyoherereza, nibwo namenye iby’iyi poromosiyo. Nkimara kuyimenya nibwo natangiye gukina nkajya nohereza ubutumwa bugufi kenshi kuko noherezaga nk’inshuro 10 ku munsi ariko nkakina ntabirimo neza nunva amahirwe atansanga inyuma y’ishyamba ariko byabaye rwose ubu nabyemeye.
Aya mafaranga ntsindiye rero nzayakoramo umushinga uzajya wunganiro umushahara wanjye ukamfasha kwiteza imbere ndetse ugafasha n’umuryango wanjye. Ndunva ubu nzagura nka moto niyo yajya yinjiza igihumbi ku munsi byaba ari ayo, bikadufasha.
Umuntu wateguye iyi poromosiyo ndamushimira cyane kuko yatekereje gufasha abafatabuguzi ba Tigo ndetse akabafasha gukomeza gukunda Tigo azana udushya tubateza imbere, iki ni igikorwa cyiza cyane.
Abashidikanya rero icyambere nababwira nuguha agaciro ubutumwa bwose buturutse muri Tigo, hari abantu babona ubutumwa bugufi bakabusiba batanasomye ariko nkanjye nibwo namenye iby’iyi poromosiyo ntangira gukina nunva ngomba kwiha amahirwe kuko byose bishoboka. Ubu icyo nababwira ni ugukomeza gukina, kandi bagakina bafite icyizere kuko amahirwe ntawe atageraho, iyi poromosiyo rwose inyuze mu mucyo, nubwo waba uturuka nyuma y’ishyamba amahirwe yakugeraho, ntibakunve ko poromosiyo ari iya banyamugi ngo bunve ko abari kure amahirwe atabageraho. Njye ndemeza rwose ko poromosiyo ari iyabafabuguzi bose, bakomeze bakine ubundi bihe amahirwe. 

No comments:

Post a Comment