Mwatangira
mutwibwira
Nitwa Mukashyaka
Delphine. Nturuka mu ntara y’amajyaruguru, mu karere ka Burera ndi umushomeri
nta kazi ngira.
Ko
mwaje hano kuri Tigo mwatubwira ikibagenza?
Naje hano kuri Tigo
kuko ndi umunyamahirwe watsindiye ibihembo muri poromosiyo ya “Ba miliyoneri”, ubu
nanjye nabaye umu miliyoneri.
Byagenze
gute se ngo ubashe gutsinda?
Narakinnye ubundi ni mugoroba
barampamagara bati utsindiye Miliyoni. Ibyishimo byandenze hafi no kwikubita
hasi, ariko ndabashimira cyane.
Urumva
aya mafaranga uzayakoresha iki?
Aya mafaranga nkuko
nabibabwiye iwacu ni mu cyaro turahinga, ndunva nshaka gushora amafaranga make mu
buhinzi bw’ ibirayi nziko bizagenda, ndashaka no gucuruza Tigo Cash ndetse no
mu gucuruza amakarita yo guhamagara bambwiye ko baraza kumpa ubufasha,
bakansobanurira uko nabigeraho.
Niki
wabwira umuyobozi wa Tigo kuri iyi tombola cyangwa niki wabwira abandi bantu
barimo gukina muri ino poromosiyo?
Umuyobozi wa Tigo
ikintu namubwira cya mbere namushimira kuko yamfashije cyane yankuye mubuzima
bwari bubi, ubu mfite aho mvuye, mfite naho ngiye kugera kubera kuba umu
miliyoneri.
Icyo nabwira abantu
ni ugukomeza bagakina nabo bakagerageza amahirwe yabo kuko nanjye sinarinziko
ibi byashoboka ko nanjye naba umunyamahirwe.
No comments:
Post a Comment