Nitwa Kimbowa Faisal nkaba naje
nturuka mu karere ka Kicukiro
Ndihano ku biro bya Tigo nku munyamahirwe
wabashije gutsindira miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Umwaka ushize, ubwo Faisal yatsindiraga telefone muri Tigo Bonane |
Byagenze gute se kugirango ubashe
gutsinda?
Kugirango mbashe gutsindira iki
gihembo gihebuje, nuko nabashije kwitabira iyi poromosiyo ya “Ba Miliyoneri”
nkaba narakinnye nohereza ubutumwa bugufi bufite ijambo Tigo kuri 155.
Intsinzi nayakiriye n’ibyishimo
byinshi cyane kuko nishimye birandenga, kuburyo n’abagenzi banjye benshi
bakomeje kumpamagara bambwira ngo ibi bintu se koko nibyo cyangwa ntago aribyo,
nkababwira ko aribyo, amahirwe ari aya buri wese.
Urateganya gukora iki muri aya
mafaranga, niki kigiye guhinduka mu buzima bwawe?
Nk’umuntu ukirangiza kwiga Kaminuza,
nize business administration ndumva ari nk’igishoro gihagije kuburyo natangira
nkakora business ntoya nanjye ikamfasha kwiteza
imbere.
Uyu mwaka, ubwo Faisal yashyikirizwaga Miliyoni yatsindiye |
Ni iki wabwira ubuyobozi bwa Tigo?
Sinzi ukuntu nabashimira kubw’
umwihariko, ariko muri rusange ndabashimira ubunyangamugayo bwabo, kuko si
ubwambere mbashije gutsinda muri tombola za Tigo ubushize nabashije gutsindira
telefone.
Rero navuga ko ibintu bakora binyura mu
mucyo kuko nkimara gutsindira telefone umwaka ushize, nihaye gahunda yo
kudacika intege ndakomeza, gusa amahirwe ntiyampiriye muri 2015, none nyuma yo
gukomeza kugerageza nanjye mbashije kuba miliyoneri mu 2016.
Ndemeza rwose ko iyi poromosiyo nta kimenyane kibamo, kuko nta muntu numwe nzi
muri Tigo sindi n’umukozi wayo, nagiye
kubona mbona barampagaye, iyo bitaza kuba ari poromosiyo nziza wenda ntago
nakabaye nd hano nku munyamahirwe wabashije gutsindira ariya mafaranga, kuko
rwose njye nkimenya ko yatangiye narakinnye nvuga nti reka nanjye nihe amahirwe
hakiri kare.
Ndashimira cyane ubuyobozi bwa Tigo,
abakozi ba Tigo, na serivisi batugezaho cyane.
Ni iyihe nama wagira abakiri gukina?
Inama nabagira nuko bakomeza gukina
ntibacike intege, ndi urugero rugaragara ko gucika intege ntaho byakugeza,
njye narakinnye umwaka ushize n’uyu mwaka ndongera niha amahirwe none ndatsinze.
Ariko murumva umuntu watangiye ku wa
gatanu, iminsi ibiri ku wa gatandatu narakoresheje amafaranga 700 nukuvuga ko
nohereje SMS nka zirindwi nkaba ndi umunyamahirwe.
Nibakomeze bakine bagerageze amahirwe
yabo ibintu biri mu mucyo nukuri nta makabya nkuru arimo cyangwa
ikimenyane kirimo nkuko bakunze kubivuga, nabashishikariza amanywa n’ijoro
gukomeza gukina ejo n’ejo bundi natwe tuzababona kuri televiziyo bahamagawe
bagiye gufata ibihembo byabo.